skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi kubera guhenera inyubako ya White House

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Washington yataye muri yombi umugabo w’Umudage witwa Sebastian Hares wakuyemo ipantaro ye yarangiza agahenera inzu perezida wa USA,akoreramo ya White House.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’Umudage w’ imyaka 34,ukomoka ahitwa Heidelberg, yabonywe n’ ushinzwe umutekano wa perezida wa USA, ku Cyumweru gishize,ubwo yari amaze gukuramo ipantaho n’ ikariso ahagaze imbere ya White House ngo afotorwe.

Uyu mugabo wakuyemo ipantalo imbere ya Perezidansi ya Amerika yafotowe na bagenzi be bane bari kumwe gusa ntibabashije kuyakwirakwiza kuko yakomwe mu nkokora na ba maneko bazwi nka Secret Service.

Sebastian yakoze aya mahano Ku cyumweru saa saba z’ amanywa,ahita atabwa muri yombi ndetse ahatwa ibibazo na polisi nyuma iza kumurekura,imutegeka kuzitaba urukiko.

Washington Post yatangaje ko itabashije kuvugana n’ uyu mugabo,mu gihe na polisi ya Amerika itatangaje ikihishe inyuma yo kuba uyu Mudage yaraheneye ibiro bya Perezida Donald Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa