skol
fortebet

Umugabo yinginze umugore ngo batere akabariro undi afata umuhoro aramutema

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda iri mu iperereza ku kibazo cy’ umugabo w’ imyaka 38 watemwe mu mutwe n’ umugore we ubwo yamwingingaga ngo baganire ikiganiro cyo mu bururi cy’ abubatse ingo.
Ku cyumweru mu masaha y’ ijoro nibwo umugabo utatangajwe amazina yatashye ageze mu rugo yingiga umugore we ngo batere akabariro umugore aramukanira.
Ntabwo byari ubwa mbere uyu mugore utatangajwe amazina akanira umugabo we ku gikorwa cyo gutera akabiriro dore ngo hari hagiye gushira umwaka uyu mugabo ntako umugore we (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda iri mu iperereza ku kibazo cy’ umugabo w’ imyaka 38 watemwe mu mutwe n’ umugore we ubwo yamwingingaga ngo baganire ikiganiro cyo mu bururi cy’ abubatse ingo.

Ku cyumweru mu masaha y’ ijoro nibwo umugabo utatangajwe amazina yatashye ageze mu rugo yingiga umugore we ngo batere akabariro umugore aramukanira.

Ntabwo byari ubwa mbere uyu mugore utatangajwe amazina akanira umugabo we ku gikorwa cyo gutera akabiriro dore ngo hari hagiye gushira umwaka uyu mugabo ntako umugore we amugenza.

Kuri iyi nshuro (tariki 18 Gashyantare 2018) uyu mugabo byamwanze mu nda dore ko yari yasomye no ku gatama (agacupa) niko kugerageza gukoresha imbaraga ariko ntibyamuhira kuko umugore we yahise asingira umupanga awumutemesha mu mutwe.

Umuyobozi wo mu gace ka Ngamba mu karere ka Bundibugyo witwa Siriwayo Baluku yagize ati “Umugabo yageze mu rugo yasinze asaba umugore ko batera akabariro, umugore arabyanga ahubwo ararakara ajya kuzana umuhoro ahita umutema mu mutwe”

Dail monitor ivuga ko hari amakuru avuga ko uyu mugore ashinja umugabo we kuba yananiwe ku mujyana mu buyobozi ngo basezerane imbere y’ amategeko no kuba hari ikiguzi yaba yarahaye ababyeyi b’ uyu mugore ngo bamuhe umukobwa wabo.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga uyu mugabo yari arimo kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kikyo naho umugore we ari muri kasho ya polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa