skol
fortebet

Umuganga w’umufaransa arashinjwa kuroga abarwayi 17

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Umuganga witwa Frédéric Péchier ukomoka mu Bufaransa, yatangiye gukorwaho iperereza kubera ibyaha acyekwaho byo kuroga abarwayi 17 muri iki gihugu agamije kubavutsa ubuzima.

Sponsored Ad

Frédéric Péchier usanzwe ari impuguke mu gutera ikinya, yari asanzwe yarakozweho iperereza ku bindi birego byo kuroga abarwayi barindwi, bivugwa ko byaviriyemo abantu icyenda bose hamwe gupfa.

Igenzura ryakorewe mu mujyi wa Besançon mu burasirazuba bw’Ubufaransa, ryatumye Bwana Péchier w’imyaka 47 y’amavuko akorwaho iperereza muri Gicurasi 2017 ku birego byo kuroga barindwi ba mbere. Nyuma yaje kurekurwa ariko yirukanwa mu mwuga w’ubuvuzi.

Muri iki cyumweru, yahaswe ibibazo na polisi bijyanye n’ibirego 66 ku barwayi bagize ikibazo cy’ihagarara ry’umutima ubwo bari bari kubagwa mu gihe nyamara bafatwaga nk’abafite ibyago bigerwa ku mashyi byo kuba bagira icyo kibazo.

Ibi birego bishya bikubiye muri iyo dosiye, irimo n’abarwayi bafite kuva ku myaka ine y’amavuko kugera kuri 80 y’amavuko.

Abashinjacyaha bavuga ko Péchier yabikoze ku bwende,akoresheje nabi ibikoresho bya bagenzi be byifashishwa mu gutera ikinya,ateza akaga agamije kurata ubuhanga bwe.

Umwunganizi mu mategeko wa Péchier witwa Jean-Yves Le Borgne, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP ko iperereza nta kintu na kimwe ryagaragaje.

Bwana Borgne yagize ati: "Byashoboka ko Dr Péchier yaroze abo bantu, ariko ibi bivugwa nta kindi kitari ibivugwa gusa. Hagomba gushimangirwa ihame ry’ubucamanza ryuko umuntu ucyekwaho icyaha aba ari umwere mu gihe cyose icyaha kitaramuhama".

Bwana Péchier ahakana ibyaha ashinjwa byose ariko biramutse bimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa