skol
fortebet

Umugore n’umwana we biyahuriye ku kiraro kirekire nyuma yo kwirukanwa mu nzu babuze amafaranga y’ubukode

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Jessy Paola Moreno Cruz ukomoka muri Colombia yiyahuye ku kiraro kirekire gifite uburebure bwa metero zirenga 100 afashe umwana we witwa May Ceballos,nyuma yo gusohorwa mu nzu yabuze amafaranga yo kwishyura ubukode.

Sponsored Ad

Uyu mugore wateye benshi agahinda,yasohowe mu nzu yakodeshaga na nyirayo,biramubabaza cyane kubera ko nta mafaranga yo gukodesha indi yari afite niko gufata umwanzuro mubi wo kujya kwiyahura ku kiraro cyarimo cyubakwa gifite uburebure bwa metero zisaga 100 ugana hasi.

Nyuma yo kubura inzu yo kubamo kubera ubukene,uyu mugore yumvise ubuzima bumurangiriyeho we n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 10,niko kujya kwiyahurira ku kiraro cyitwa La Variante giherereye mu gace kitwa Ibague muri Colombia.

Ubwo uyu mugore yari ahagaze hejuru kuri iki kiraro agiye kwiyahura abantu barimo polisi,ba kizimyamwoto ndetse n’abahanga mu mitekerereze y’abantu bamaze isaha bamwinginga ngo yisubireho arangije arasimbuka yitura hasi arapfa.

Icyababaje abantu benshi bari kuri iki kiraro ni uko umwana w’uyu mugore yamusabye imbabazi arira ngo ntasimbuke arabyanga,birangira asimbutse hasi, bombi barapfa.

Moreno Cruz yagize ibibazo by’ubukungu bituma we n’umwana we basohorw mu nzu bakodeshaga igitaraganya biramugora kwiyakira dore ko ngo yari afite n’amadeni menshi.


Ibitekerezo

  • Nk’umubyeyi ugira impuhwe,nsomye iyi nkuru ndarira cyane.Ndabasabye murebe na video,uko byagenze.Umwana we,yari afite imyaka 10.Nyina yari afite imyaka 32 nta mugabo.Umwana we yabanje "kumwinginga",ati "Mama,wikiyahura".Akibimubwira,yahise asimbuka bombi bahita bapfa.
    Bantu mwe,ubu koko mubona tudakeneye Ubwami bw’Imana?Niwo muti wonyine w’ibibazo isi yikoreye.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu.Nkuko na none Ibyahishuwe 11:15 havuga,Ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu ahindure isi Paradizo.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’Imana",ntiduheranwe no gushaka ibyisi gusa.
    Yerekanye ko abibera mu byisi gusa batazaba mu bwami bw’Imana.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye nta kongera kubaho.NIMUKANGUKE dushake Imana !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa