skol
fortebet

Umugore wa koluneri yafashwe amashusho ari gusambana n’umwana bafitanye isano

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Dawn Giannini w’imyaka 49,ukomoka muri USA,yatamajwe n’abanyeshuli yigishaga ubwo bamuhururizaga polisi bamushinja ko yagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri rumwe mu mbuga zerekana filimi z’urukozasoni ari gusambana n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure bafitanye isano.

Sponsored Ad

Uyu mugore washyingiranwe na koloneri wo mu ngabo za USA,yatawe muri yombi nyuma y’aho abanyeshuli yigishaga bafashe iyi video yari ku rubuga rwa Pornhub bayishyikiriza polisi nayo imuta muri yombi.

Giannini ukomoka mu gace kitwa Palo Alto muri leta ya California muri USA,yari asanzwe yigisha ku ishuli rya Woodside High School mbere yo gutabwa muri yombi na polisi ku wa 18 Ukwakira uyu mwaka,aya mashusho akimara guhabwa polisi.

Ubuyobozi bw’iki kigo cya Woodside High School bukimara kubona aya mashusho bwahamagaye polisi cyane ko abanyeshuli bavuze ko uyu mugore yarimo asambanya umwana w’umukobwa biganaga ariko ufitanye isano n’uyu mwarimu.

Uyu mugore yasambanyije uyu mukobwa mu mwaka wa 2014 ubwo yari afite imyaka 14 ndetse biravugwa ko uyu mukobwa ariwe washyize aya mashusho kuri uru rubuga kugira ngo ahabwe amafaranga.


Giannini washyingiranywe na koluneri yafashwe ari gusambanya umukobwa bafitanye isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa