skol
fortebet

Umugore yababaje benshi kubera ukuntu yakubiswe cyane n’umugabo we nyuma y’iminsi 3 abyaye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Kerry Armstrong ukomoka mu bwongereza yababaje benshi kubera ihohiterwa rikomeye yakorewe n’umugabo we wamukubise ibipfunsi byinshi mu maso nyuma y’iminsi 3 gusa abyaye.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko umugabo we witwa Gary Peoples w’imyaka 40,yamusanze mu rugo ubwo yari amaze iminsi 3 abyaye,atangira kumukubita amakofe mu maso,arwana no kugira ngo atica uyu mwana we w’umukobwa yari aherutse kubyara.

Uyu mugore yangiritse cyane mu maso nyuma yo gukubitwa cyane n’umugabo we wari wasaze ahita ajya kumurega.

Uyu mugabo utuye muri Belfast y’iburasirazuba,yakubise uyu mugore we ndetse n’umwana we w’imyaka 13 abagira intere mu mwaka wa 2017.

Mu buhamya Kerry yatanze,yavuze ko atari kubabarira uyu mugabo we babyaranye kabiri,ariyo mpamvu yahisemo kumujyana mu nkiko zimukatira amezi 20.

Kerry yavuze ko yishimira ko Gary yafunzwe ndetse ashishikariza abagore bose bo ku isi kudahishira ihohoterwa bakorerwa ko ahubwo bagomba kurega abagabo babo igihe babahoteye.

Yagize ati “Ndashimira ubutabera ko bwandeganuye.Hashise imyaka ibi bibaye ariko biracyangora kubyakira.Nashatse kureka kurega umugabo wanjye ariko mpitamo kubikora kugira ngo ntere akanyabugabo abandi bagore bahora bahohoterwa mu rugo rwabo."



Ibitekerezo

  • Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 7 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,ntiducane inyuma,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa