skol
fortebet

Umugore yateye icyuma umugabo we iwabo bamushyingiye ku ngufu

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Noura Hussein ukomoka muri Sudani yateraguye ibyuma umugabo we witwa Abdulrahman Hammad kubera gushaka kumufata ku ngufu,nyuma y’aho iwabo bamumushyingiye ku ngufu afite imyaka 16.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Noura Houssein yateye umugabo ibyuma amuhoye y’uko yashatse kongera kumufata ku ngufu nyuma y’igihe kinini yari amaze atabikora,ahitamo kwirwanaho aramwica cyane ko bashakanye atamushaka.

Uyu Hussein w’imyaka 19 yakatiwe igihano cy’urupfu kubera kwica uyu mugabo we nyuma y’aho abagize umuryango w’uyu mugabo banze impozamarira bahabwaga n’umuryango w’uyu mugore.

Hammad yashyingiranywe na Hussein mu myaka 2 ishize, ubwo yari arangije amashuli yisumbuye, gusa bakora ubukwe ku ngufu z’ababyeyi kuko Hussein atamushakaga byateje umwuka mubi kugeza ubwo umwe yishe undi.

Hussein yabwiye urukiko ko umugabo we yamufashe ku ngufu bwa mbere mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize abifashijwemo n’umwe mu bavandimwe be, ndetse mu minsi ishize yongeye gushaka kumufata ku ngufu akoresheje icyuma,uyu mugore aza kukimwaka arakimutera aramwica.

Mu mategeko yo muri Sudani umukobwa agomba gushyingirwa nibura afite imyaka 10 kuzamura ndetse gufata ku ngufu umugore wawe babifata nk’aho atari icyaha,akaba ariyo mpamvu abacamanza bifashishije igitabo cy’amategeko ya Islam (sharia),bakatiye Noura Hussein igihano cy’urupfu ndetse umwunganizi we ahabwa iminsi 15 yo kuba yajuriye.

Abantu hirya no hino babinyujije ku mbuga nloranyambaga zabo bamaganye iki gihano ndetse bakoresha hashtag #JusticeForNoura, basaba ko arekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa