skol
fortebet

Umuhungu wa Museveni Gen Muhoozi yagaragaje ko Yesu ariwe wakiza Congo

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatunguye benshi agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye amasengesho menshi no gucungurwa kugira ngo ibibi byose biyirimo bishire.

Sponsored Ad

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi w’imyaka 47 y’amavuko, akaba N’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane bitewe n’ibitekerezo bitandukanye agaragaza yaba ibya Politike, ubuzima bwe bwite ndetse n’ibindi bijyanye nuko abona ibintu Muri rusange. asanga Congo ikwiye Gucungurwa na Yesu Kristo.

Ibi yabigarutseho, nyuma yaho kuwa Gatandatu ushize taliki ya 5 Gashyantare uyu mwaka, i Kinshasa havuzwe amakuru y’ibikorwa by’umutekano muke byanatumye Perezida Tshisekedi ahaguruka igitaraganya i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Nyuma yo kwikanga ko hari abashakaga kumuhirika k’ubutegetsi nubwo bitemejwe neza N’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Ibi byatumye François Beya wari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano atabwa Muri Yombi. kugeza kuri ubu akaba yaramaze no Gusimburwa N’uwari umwungirije Nubundi ariwe Jean Claude Bukasa, akaba ariwe wahise uhabwa izo Nshingano by’agateganyo.

Mu butumwa umuhungu wa Museveni Gen Kainerugaba Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Yagaragaje ko yizerera mu mwami Yesu krisito Nk’umwe mu bacunguye abatuye isi , ndetse anagaragaza ko ariwe ufite ububasha ndetse no gukiza Congo ibibi biyibarizwamo.

ati " Mw’izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana, Izuka Ryonyine N’Ubuzima, Yesu Kristo, Umukiza w’isi, yaje gukiza Congo y’Iburasirazuba kuri satani! Nyogokuru yaramwemeraga kandi yaraducunguye twese. Ibintu byose birwanya Kristo birimbuke."

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi Yacishije kuri Twitter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa