skol
fortebet

Umujura yasanze umukecuru w’imyaka 90 mu buriri aramukubita amugira intere

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 90 witwa Iris Warner ukomoka mu Bwongereza yahuye n’uruva gusenya ubwo umujura yamusangaga mu nzu ye aryamye akamukubita akamugira intere,yarangiza akamwiba akamucucura.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru watabawe n’umuhungu we wari hafi aho yakubiswe bikomeye n’uyu mujura isura ye isigarana amabara y’umukara n’umuhondo ndetse amusiga yataye ubwenge.

Abagize umuryango w’uyu mukecuru nibo bashyize hanze aya mafoto,nyuma yo kumujyana kwa muganga arembye cyane.

Ubwo uyu mukecuru yari aryamye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Brent mu Bwongereza,yakangutse asanga hari uwinjiye mu nzu ye nta karibu ahawe niko gutangira kumukubita mu isura kugeza ataye ubwenge ndetse na nyuma yo gukanguka yabwiye abana be ko atakwibuka uyu mujura wamukubise.

Abana b’uyu mubyeyi basohoye amafoto agaragaza uko uyu mubyeyi wabo yakubiswe mu rwego rwo gusaba abantu kubafasha gufata uyu mujura agshyikirizwa ubutabera.

Ubugizi bwa nabi mu gihugu cy’Ubwongereza bukomeje gufata indi ntera kuko hamaze iminsi havugwa ibyo gutera abantu b’inzirakarengane ibyuma,none bwimukiye no ku bageze mu za bukuru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa