skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 102 arakekwaho kwivugana mugenzi we bavuganaga

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 102 y’amavuko wo mu Bufaransa aracyekwaho kwica undi mukecuru bari baturanye w’imyaka 92 y’amavuko mu nzu babanagamo y’abageze mu zabukuru.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru ukekwaho kuba umwicanyi ubu ari mu bitaro by’indwara zo mu mutwe. Mbere yaho, umushinjacyaha yavuze ko yari yabwiye umwe mu bashinzwe kubitabo muri iyo nzu y’abageze mu zabukuru ko "yishe umuntu".

Ushinzwe kubitaho mu nzu yabo iri mu karere ka Chézy-sur-Marne mu majyaruguru y’Ubufaransa, yasanze uwo mukecuru mu buriri yapfuye, afite imibyimba mu maso.

Ibizamini byo kwa muganga byanzuye ko urwo rupfu rwatewe no "kunigwa ndetse no gukubitwa mu mutwe".

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko urwo rupfu rwatahuwe nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku wa gatandatu ushize, rutahurwa n’uwita ku bageze mu zabukuru wasanze uwo mukecuru ari mu buriri yataye ubwenge.

AFP isubiramo amagambo y’umushinjacyaha avuga ko uwo mukecuru w’imyaka 102 y’amavuko "yari yarataye umutwe cyane kandi ko yabwiye umwitaho ko yishe umuntu".

Kuri ubu, ibizamini byo mu bitaro by’indwara zo mu mutwe biri gukorwa kuri uyu mukecuru ucyekwaho icyaha, ngo harebwe niba ibyo yakoze icyo gihe yabiryozwa.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa