skol
fortebet

Umukozi wa Leta yahembwe inshuro 100 z’ umushahara we kubera akitso kashyizwe mu myanya utariwo

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukozi wa Leta ya Australia yahembwe umushahara ukubye inshuro 100 umushahara we usanzwe w’ukuri kubera akitso gatandukanya imibare kashyizwe mu mwanya utariwo bigatuma hiyongeraho amadorali 500 000.

Sponsored Ad

Uyu mukozi yagombaga guhembwa umushahara we usanzwe ungana n’amadolari ya Australia angana na 4,921.76 ariko asanga kuri konti ye ya banki hariho angana na 492,176 (ni ukuvuga arenga amadolari ibihumbi 360 y’Amerika).
Iryo kosa ryatanzweho raporo n’umugenzuzi mukuru w’imari muri ako karere, wavuze ko ryatewe no kwibeshya kwa muntu.

Ariko uwo mukozi, utuye mu gace kari iyo bigwa ko muri Northern Territory, yanze kuganzwa na kamere agarura ayo mafaranga kuri banki.

Umugenzuzi mukuru w’imari yavuze ko ayo mafaranga uwo mukozi yayasubije hashize ibyumweru bine, ariko yongeraho ko yashoboraga no kuba yarayasubije mbere yaho iyo ataza kuba atuye iyo bigwa bikamugora kongera kugaruka kuri banki.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari yavuze ko iryo kosa ryatewe n’amakosa abiri ashingiye ku kwibeshya kwa muntu - kwinjiza umubare utariwo muri mudasobwa ndetse no kudakurikiza impuruza yatanzwe na mudasobwa imenyesha ko habayeho ikosa.

BBC yatangaje ko ari rimwe mu makosa 743 ajyanye no guhemba amafaranga y’umurengera yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari mu nzego za leta zo mu karere ka Northern Territory hagati y’ukwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2017 n’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2018.

Muri ayo mafaranga y’umurengera, angana n’amadolari y’Amerika ibihumbi 767 ukwezi kwa mbere kwarangiye atarasubizwa.

Urwego rushinzwe ikoranabuhanga ryo mu bigo bya leta rwatangaje ko imishahara y’umurengera yihariye ikigero cya 0.2% cy’imishahara miliyoni imwe n’ibihumbi 200 uru rwego rutanga buri mwaka mu karere ka Northern Territory.

Uru rwego rwavuze ko rwashyizeho uburyo bwinshi bwo kunoza ikoranabuhanga mu kwirinda ko amafaranga y’umurengera menshi gutyo yongera gutangwa ku yindi nshuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa