skol
fortebet

Umuntu ukuze kurusha abandi bose yatangaje amagambo yatumye benshi batifuza kugeza ku myaka nk’iyo afite

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

Umukecuru ufatwa nk’ukuze kurursha abandi bantu boseku isi kubera imyaka 128 afite witwa Koku Istambulova,yavuze ko imyaka afite ayifata nk’igihano Imana yamuhaye kuko atigeze amara nibura umunsi wose yishimye mu buzima bwe bwose.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru yavuze ko kuri we byari kuba byiza iyo aza kuba yarapfuye akiri muto aho kwandavurira ku isi akarinda ageza ku myaka 128 afite magingo aya.

Passport ya Koku igaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1889

Uyu Murusiyakazi Koku Istambulova, yatangaje ko imyaka amaze ku isi yaranzwe n’agahinda ndetse kuri we atari kwifuza kurama kugeza kuri iyi myaka iyo bitaba ubushake bw’Imana.

Mu byumweru 2 Koku Istambulova araba agize imyaka 129 ariko we avuga ko atishimiye gukomeza kubaho kuko yabayeho ubuzima bugoye.

Uyu mukecuru yavuze ko nubwo abantu birirwa bakora siporo,bakita ku mirire ndetse abandi bakihata amazi kugira ngo bagire ubuzima bwiza,we atazi impamvu yagejeje kuri iyi myaka kuko we mu buzima bwe yakuze ahinga,akora n’akazi kavunanye ariko akaba agihumeka umwuka w’abazima.

Koku wavutse mu mwaka wa 1889, yavuze ko Imana yamuhaye igihano gikomeye cyo kuramira mu buzima bubi ndetse yicuza kuba atarapfuye akiri muto mu ntambara z’isi.

Uyu mukecuru uba mu cyaro cya Chechnya mu Burusiya,yavuze ko bahuye n’ibibazo byinshi mu gihe cy’aba NAZI ndetse n’intambara nyinshi mu cyahoze ari Leta zunzu ubumwe z’Abasoviyeti babakoreshaga nk’abacakara mu buhinzi no gucukura imisingi, gusa babashije kurokoka none kuri ubu agejeje ku myaka 128.

Amakuru avuga ko umuvandimwe w’uyu mukecuru nawe aherutse gupfa afite imyaka 104 ndetse benshi bemeza ko ari karande y’umuryango wabo.

Ikigo cya Leta y’Uburusiya gishinzwe gutanga ikiruhuko cy’izabukuru ku bakozi,nicyo cyasohoye amakuru y’uko uyu mukecuru afite imyaka 128 kuko cyerekanye passport ye igaragaza ko yavutse taliki ya 01 Kamena 1889.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa