Umunyamakuru yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu kazi ke

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 March 2018 Yasuwe: 3512

Umunyamakuru witwa Caristan Isseri ukomoka muri Cameroon,yatawe mu nzu ibamo imbwa ndetse amenwaho amazi kubera kujya gutara amakuru k’ uwahoze ari Minisitiri w’ingendo muri iki gihugu witwa Edgard Mebe Ngo’o.

Nyuma y’aho perezida w’iki gihugu ahinduriye guverinoma uyu mu Minisitiri akabura akazi ke,Isseri yagiye kumusura iwe kugira ngo amubwire uko yakiriye izi mpinduka perezida yakoze,undi nawe atangira kumukubita inshyi n’imigeri ndetse ahamagara abakozi be baramukubita karahava bahita bamuta mu nzu y’imbwa.

Uyu munyamakuru ukorera ikinyamakuru cyitwa Le Jour,yakubiswe n’aba bagabo bamushinja kubaneka ndetse no kubahata ibibazo igihe kirekire.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamaganye ibyabaye kuri uyu munyamakuru ndetse unenga Leta ya Cameroon kuba ikomeje kurebera abantu bahohoterwa.

Igihugu cya Cameroon kiri ku mwanya wa 130 ku rutonde rw’uko ibihugu bitanga ubwigenge bw’itangazamakuru rubarizwaho ibihugu 180.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Museveni yavuze ko ‘Ivunja rizahandurwa bitabaye ngombwa ko ikirenge...

Perezida wa Uganda yagaragagaje ko ataramenya neza niba ibibazo by’...
16 September 2018 Yasuwe: 5000 1

Umunyeshuli w’imyaka 26 yishwe n’igifi cya Shark ubwo yari ku mucanga wa Cape...

Umunyeshuli witwa Arthur Medici ukomoka muri Brazil yahuye n’uruva gusenya...
16 September 2018 Yasuwe: 1502 0

Umugabo wari umaze imyaka 24 yarabuze urubyaro yaguye igihumure akimara...

Umugabo ukomoka muri Uganda yaguye igihumure akimara kumva ko umugore we...
15 September 2018 Yasuwe: 2999 0

Abantu 6 bahitanywe n’uburozi bahawe na pasiteri wabo [AMAFOTO]

Umupasiteri witwa Ruffus Phala ukomoka muri Afrika y’Epfo ari guhigwa...
15 September 2018 Yasuwe: 2968 1

Umwana yicishije mukase inkota nyuma yo kureba filimi y’indwanyi z’aba...

Umwana witwa Rueben Brathwaite w’imyaka 17 ukomoka muri Wales yakoze...
15 September 2018 Yasuwe: 1895 0

Umubyeyi yabyaye abana 5 bavukira igihe kibura ibyumweru 10

Umugore wo muri Afurika y’Epfo ari mu byishimo by’ivuka ry’impinja eshanu mu...
14 September 2018 Yasuwe: 1210 0