skol
fortebet

Umunyamideli w’uburanga yatangaje ukuntu Vladimir Putin yashatse kumwica n’umugabo we abaroze [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli w’Umurusiya witwa Anna Shapiro w’imyaka 30 yatangaje ko perezida w’igihugu cye Vladimir Putin yagerageje kumwica we n’umugabo we akoresheje uburozi bwica imbeba (sumu ya panya),Imana ikinga ukuboko.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli w’uburanga yatangaje ko Putin yamuroze we n’umugabo we ubwo bari muri restaurant ndetse yabonye umugabo we arembera mu bwiherero ari kuzana ifuro mu kanwa.

Shapiro yavuze ko we n’umugabo we bahawe sumu ya panya na Putin kugira ngo bapfe nkuko yabigenje ku ntasi ikomeye yateranyije Uburusiya n’Ubwongereza Skripal.

Anna shapiro yavuze ko se yahoze mu ngabo z’Uburusiya gusa yahisemo guhungira mu Bwongereza kubera inyandiko amaze iminsi abona zimubwira ko azapfa.

Yagize ati “Abakozi ba Putin bamaze iminsi bampiga bashaka kunyica.Bifuzaga kubona umurambo wanjye kubera ko namaganye imiyoborere ya Putin.Nahunze Uburusiya kuko nta kintu cyabunanira.”

Umugabo wa Anna Shapiro, Alex King w’imyaka 42 arembeye mu bitaro kubera ibiryo birimo uburozi bwa sumu ya panya baherutse kurira muri Restaurent yitwa Prezzo yo mu Burusiya batezwe n’abakozi ba Putin nkuko byatangajwe na shapiro.

Nkuko Anna Shapiro yabitangaje,we n’umugabo we bahise barware ubwo barimo barya ku bw’amahirwe we yahawe ubufasha bwibanze arakira mu gihe umugabo we usanzwe ari umucuruzi w’Umwongereza arembeye bikomeye mu bitaro bya Salisbury.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa