skol
fortebet

Umusore w’imyaka 20 yafashwe yambaye ubusa ari gusambanya umwana w’imyaka 6

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 yafashwe ari gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 6 mu bwiherero bwo muri restaurant yitwa Dros Silverton iherereye mu mujyi wa Pretoria,muri Afrika y’Epfo.

Sponsored Ad

Uyu musore yaciye mu rihumye ababyeyi b’aka kana k’agakobwa karimo gakinira muri iyi restaurant ababyeyi bako bari basohokeyemo,arakiba ajya kugasambanyiriza muri toilet yo kuri iyi restaurant.

Ubwo nyina w’uyu mwana w’umukobwa yamuburaga, yahise atangira kumushakira hirya no hino mu bwogero no mu bwiherero bw’abagore aramubura,yumva urusaku ruri mu bwiherero bw’abagabo afunguye asanga harakinze, arategereza,nibwo uyu musore yasohotsemo yambaye ubusa we n’uyu mwana ari kuvirirana.

Uyu mugore yahise atabaza,abantu benshi barahurura batangira gukubita uyu musore cyane,bamuvusha amaraso kugeza ubwo abashinzwe umutekano babajije bahamagara polisi iza guta muri yombi uyu musore.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’abantu bari muri iyi restaurant yagaragaje nyina w’uyu mwana ari kurira acigatiye uyu mwana we mu gihe abasore b’ibigango barimo bahata ibiboko uyu musore ahakana ko atigeze asambanya aka kana.

Abapolisi bataye muri yombi uyu musore ndetse agomba kwitaba urukiko ku wa 02 Ukwakira uyu mwaka mu rukiko rwa Pretoria kugira ngo yiregure kuri ibi byaha yafatiwemo.


uyu niwe musore wafashwe yambaye ubusa ari gusambanya umwana w’imyaka 6

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa