skol
fortebet

Umusore wari umaze iminsi 8 yose anyonga igare ajya gusura Davido ntiyahiriwe n’urugendo

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mr. Emmanuel Myam wari umaze iminsi 8 anyonga igare yerekeza muri Lagos gusura Davido, yakubiswe n’inkuba ubwo Davido yamenyaga ko arimo kuza kumusura hanyuma ahita avuga ko atari mu rugo.

Sponsored Ad

Mr. Emmanuel Myam umugabo ukomoka muri Ukum LG Benue state, amaze iminsi umunani arimo kunyonga igare kugira ngo ajye kureba umuhanzi Davido.

Ibi byatangajwe n’inshuti ye magara yari izi urugendo rwa Mr Emmanuel Myam yatangaje ko kuva ku wa 02 Kanama 2023, Emmanuel yafashe urugendo yerekeza Lagos kugira ngo abonane na Davido amaso ku maso.

Ubwo inshuti ya Emmanuel yitwa Joseph Kayode yaganiraga na gistreal yasabye ko byagera mu itangazamakuru ku buryo inshuti ye yazahirwa akabasha kubona Davido yagiye kureba.

Kayode Joseph yagize ati "Emmanuel ukomoka muri state ya Ukum LB Benue ni umufana wa Davido ukomeye cyane. yatangiye kunyonga avuye Benue ajya Lagos."

Akomeza agira ati "Yavuye muri Benin ku wa 02 kanama 2023 none ubu yujuje umunsi wa munani ari mu rugendo atabikorera guca agahigo muri Guiness World Record ahubwo ashaka kureba umuhanzi akunda cyane ariwe Davido."

Nyuma yo gusaba ko bakwirakwiza amakuru akagera kuri Davido, uwitwa Ssb ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yahise atangaza ubwo butumwa hanyuma bugera ku muhanzi Davido ndetse nawe agaragaza ko bwamugezeho.

Nyuma yo kubona ubwo butumwa, Davido yahise asubiza Ssb kuri Twitter amubwira kubwira Emmanuel agasubira inyuma kuko atari mu rugo.

Davido yasubije agira ati "Nasubire inyuma ntabwo ndi mu rugo"

Kugeza ubu, ntabwo hari hamenyekana aho umunyonzi Emmanuel yari ageze .

Si ubwa mbere abantu bagiye bigarurira umutima wa Davido mu gihe gito kuko mu minsi yashize aherutse guha amafaranga menshi umunyonzi muri Nigeria yabonye yaratatse amafoto ye ku igare rye ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa