skol
fortebet

Umusore yagwiriwe n’igiti arapfa ubwo yari agiye kwambika impeta umukunzi we

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

Umusore ukomoka mu gihugu cya Ireland y’amajyaruguru witwa Matt Campbell w’imyaka 24,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye kwambika impeta y’urukundo umukunzi we,akagwirirwa n’igiti kubera umuyaga mwinshi uherutse gutera mu bihugu bigize UK.

Sponsored Ad

Ubwo uyu musore usanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi yari mu nzira agiye kubonana n’umukunzi we ngo amwambike impeta ndetse amuhe icyifuzo cye cyo kubana,yagwiriwe n’igiti cyagushijwe n’umuyaga ukomeye Abongereza bise “Storm Ali”.

Nkuko byatangajwe n’uyu mukunzi we Robyn Newberry w’imyaka 23,Matt yari yaramubwiye ko yifuza ko bazakora ubukwe muri Kanama umwaka utaha, ariko ataramwambika impeta y’umubano none birangiye amubuze.

Yagize ati “Nagerageje guhamagara Matt inshuro 6 zose ntiyanyitaba mpita menya ko hari ikibazo gikomeye yagize.Ubwo nari hafi kuva mu kazi nibwo umupolisi yaje kumbwira ko Matt yagize impanuka ntiyabasha kurokoka,ngira ngo arambeshya kandi kwari ukuri.”

Uretse uyu musore wishwe n’igiti cyagushijwe n’inkubi y’umuyaga yibasiriye ibihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza UK,mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’umugore w’umusuwisi wari wibereye mu modoka ye uyu muyaga uyimanura ku manga igwa mu mazi arapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa