skol
fortebet

Umuvinyo umaze imyaka ibihumbi bibiri ukozwe wasanzwe mu gituro cyo mu Bushinwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto y’umuvinyo wasanzwe mu gituro umaze imyaka isaga ibihumbi 2 ukozwe.

Sponsored Ad

Uyu muvinyo (wine) wari ubitse mu kibindi gikozwe muri Bronze,wasanzwe mu gituro cy’umuntu maze abahanga mu bushakashatsi bw’iyataburuwe mu matongo barawupima basanga umaze imyaka ibihumbi 2,000 ukozwe.

Abashinwa ba kera babikaga imivinyo myiza cyane mu bibindi bikozwe muri bronze ariyo mpamvu n’uyu muvinyo wasanzwe ubitswe muri iki gikoresho cyajyagamo litiro 3,5.

Aba bahanga bavuze ko abantu babayeho mu kinyejana cya 202 mbere ya Yesu,bakundaga kwinezeza banywa ubwoko bw’uyu muvinyo wasanzwe muri iki gituro.

Abashakashatsi bo muri Luoyang Municipal Institute of Cultural Relics and Archaeology bacukuye ibituro birenga 300 byashyinguwe kera cyane mu gace kahoze kitwa Luoyang,nibwo bagera kuri kimwe basanzemo uyu muvinyo wa kera cyane.

Pan Fusheng ukuriye ikipe y’abashakashatsi,yatangaje ko bagifungura iki kibindi,basanzemo uyu muvinyo w’umuhondo ndetse ugifite impumuro y’inzoga.

Nyuma yo guhishwa mu gituro iyi myaka ibihumbi 2000,iyi nzoga yagiye ikama kugeza ubwo hari hasigayemo gake kasaba n’umuhondo.

Uretse iyi nzoga,aba bashakashatsi basanze muri iki gituro ibikoresho by’amoko 100 birimo,utubindi dutandukanye.




Ibitekerezo

  • Bisobanura ko wenzwe mu gihe cya YESU.Amadini amwe yigisha ko kunywa Umuvinyo ari icyaha.Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukutarenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda Vino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa