skol
fortebet

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mu bakunzwe cyane muri Kenya ufite uburinzi budasanzwe, indege n’imodoka bihenze yerekanye umugabo amaze iminsi asengera[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy Natasha ari mubyishimo bidasanzwe kuko yasubijwe ubu nawe akaba yabonye umusore yari amaze igihe asengera.

Sponsored Ad

Rev. Lucy Natasha arakunzwe cyane mukuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana no gukorera ubuhanuzi abantu bakamenya ibigiye kubabaho, ashyirwa ku mwanya wambere mubavugabutumwa beza kandi bakize muri Kenya. afite indege ye bwite, agenda mu madoka ahenze ndetse akenshi akunze kugaragara arikumwe n’abasore bibigangano n’inkumi bamuhora hafi bamucungiye umutekano.

Uyu mukobwa avugako mubyo yaburaga icyari kimuhangayikishije cyane ari umugabo kuko ngo uwo yasengeye ntiyari yakamubona none ubu yabonye uwo Imana yamuremeye.

Nkuko Natasha abitangaza ngo umusore Imana yamuhaye ni umusore ahamyako afite imico myiza kandi buri mugore wese yamwifuza.

Ati “Narasenze bihagije nsengera umugabo w’imico myiza none ndamubonye, uyu niwe wanjye.”

Yavuze ko umukunzi we atari umunya-Kenya mugihe abantu benshi bari bategerejeko azarongorwa na bamwe mu bagabo bo muri Kenya bari mu itorero rye.

Ati: “Umukunzi wanjye ntabwo akomoka muri Kenya. Ntabwo akomoka no kuri uyu mugabane, ”Reverend Natasha.

Yakomeje atangaza ko ubukwe bwe buzabera ahantu hatandukanye.

Ubukwe bwa mbere buzabera muri Kenya aho atuye hanyuma agaruke aho umukunzi we aturuka mubukwe bwa kabiri.

Ubukwe bwa gatatu buzabera aho umukunzi we atuye kandi akorera.

Uyu mukobwa w’umuvugabutumwa ayobora urusengero rwa Prophetic latter glory Ministries International, arigisha abakristu bagafashwa kuko urusengero rwe rurakubita rukuzura muri Kenya ndetse amaze kuba n’icyamamare kubera uburyo yigaragaza cyane kumbugankoranyambaga.

Ntawe uzi imyaka ye y’amavuko gusa uko bigaragara arakuze, iyo abajijwe imyaka ye avugako yavutse 24 Nyakanga ariko akirinda kuvuga imyaka, avugako ategereje umusore Imana izaha amahirwe akaza akibanira n’intumwa Imana yoherejwe ku isi.

Uyu mukobwa yize ibya tewolojiya muri afurika y’epfo, muri 2011 nibwo yasengewe agirwa Reveland.

Rev.Natasha avuga ko se na nyina batandukanye ubwo yari akiri muto, yarezwe na nyina nawe ubu w’umupasiteri (Pastor Esther Wanjiru) akaba n’umuyobozi mu itorero rya MMC-K (Maximum Miracle Centre – Kawangware).

Avuga ko atifuza umugabo w’imyitwarire nk’iya Salome uvugwa muri Bibiliya, uzwiho kuba yaragiraga abagore benshi ariko akaba umuhanga; ati “Imyitwarire y’umugabo uzirinda kubana na we ni nk’iya Salomo, umugabo muzaryamana, ejo akifuza kuryamana na murumuna wawe, ejobundi n’umuturanyi, nyogokuru,…Mbese atagira umupaka, uwo uzamwirinde”.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa