skol
fortebet

Umuyaga ukomeye wahitanye abantu barenga 100,usenya amazu atagira ingano mu Buhindi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 02 Gicurasi 2018,Mu ntara 2 z’Ubuhindi habaye inkubi y’umuyaga ikomeye yari ivanze n’ivumbi,yasenye amazu menshi,irimbura ibiti.yangiza amapoto y’amashanyarazi,yica abantu barenga 100 ndetse ukomeretsa abatagira ingano.

Sponsored Ad

Uyu muyaga wateye mu ntara zirimo Uttar Pradesh na Rajasthan wasenye byinshi birimo amazu,n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye aho ibikuta byayo byaguye ku bantu n’amatungo benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye.

Mu byasenywe n’iyi nkubi y’umuyaga yari ikomeye ni amashanyarazi aho menshi mu mapoto yacaniraga uyu mugi yaguye ateza ingaruka nyinshi mu bawukoresha ndetse benshi bicwa nawo.

Abenshi mu bantu bapfuye bari baryamye mu nzu zabo zirabagwira aho uyu muyaga wakurikiwe n’inkuba nyinshi ndetse n’imirabyo.

Ibiti byaguye byagwiriye abantu ndetse ubuyobozi bw’izi ntara buravuga ko umubare w’abapfuye urakomeza kwiyongera kuko indembe zagejejwe ku bitaro harimo izimerewe nabi cyane ku buryo zitaza kurusimbuka ndetse hari n’abagwiriwe n’ibikuta bagomba kubanza kubikurwaho.

Amashuli menshi yafunze ndetse kubera ibyangijwe n’iyi nkubi y’umuyaga byinshi mu bikorwa bitandukanye biraza guhagarara.

Letay’Ubuhindi yatangaje ko igiye kuba hafi abasizwe iheruheru n’iyi nkubi y’umuyaga ndetse buri muryango wapfushije umuntu urahabwa ibihumbi 400 by’amarupe akoreshwa mu buhinde ni ukuvuga angana n’ibihumbi 6 by’amadolari ya Amerika.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa