skol
fortebet

Umuyobozi ukomeye muri Canada yeguye nyuma yo kumvikana yita intwari uwakoranye n’aba-Nazi

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Anthony Rota wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Canada yeguye kuri uyu mwanya, nyuma y’uko yumvikanye arata ibigwi umwe mu bagabo wakoranye n’ishyaka ry’aba- Nazi rya Adolf Hitler wayoboye u Budage.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasuraga Inteko Ishinga Amategeko mu ruzinduko yagiriye muri Canada.

Anthony Rota yumvikanye abwira Perezida Zelensky ko hari umwimukira wo muri Ukraine utuye mu karere ke afata nk’intwari.

Nyuma byaje gutahurwa ko uyu musaza Anthony Rota yavugaga ibigwi yabaye mu mutwe w’igisirikare wakoranaga bya hafi n’aba-Nazi. Ibi byakuruye impaka hirya no hino ku Isi, abantu bagaragaza ko ibyo Anthony Rota yakoze ari ukuvuga ibigwi abantu bakoreye Jenoside Abayahudi.

Nyuma y’iki gitutu, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri, Anthony Rota yavuze ko yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ati “N’umutima uremerewe ndifuza kumenyesha abagize Inteko Ishinga Amategeko ubwegure bwanjye nka Perezida w’Inteko.”

Anthony Rota yavuze ko yihanganishije Abayahudi baba muri Canada n’ahandi hirya no hino ku Isi ku bw’aya magambo ye yabakomerekeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa