Umuyobozi w’ ikigo yatawe muri yomi azira kubamba abanyeshuri ku musaraba

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 20 May 2018 Yasuwe: 1409

Abantu batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi muri Nigeria bazira kuzirika no gukubitira abanyeshuri babiri ku biti bishushe nk’umusaraba babahora gukererwa kugera ku ishuri.

Abo banyeshuri bakubiswe n’umwarimu mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’iki cyumweru biga ku kigo cyigenga cyo mu gace ka Ayetoro ko mu Ntara ya Ogun mu gice cy’Amajyaruguru ya Lagos.

Umuvugizi wa Polisi muri Ogun, Abimbola Oyeyemi, yabwiye CNN ko abo bana bamanitswe ku misaraba babonywe n’umupolisi nyuma yo gukubitwa bikomeye akabasanga bahondobereye.

Yagize ati “Bari baziritswe ku biti bikoze nk’umusaraba ubwo umu-ofisiye w’umupolisi yababonaga. Babwiye umuyobozi w’ishuri na nyiri kigo kubazitura barabyanga. Banakubise umwe mu bantu bose bagerageje kubyivangamo.”

Polisi y’Intara ya Ogun yatangaje ko ikomeje gukora iperereza ku muyobozi w’icyo kigo, nyiracyo ndetse n’umwarimu, bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa byo gukubita abana no kubamanika ku musaraba.

Ibihano bibabaza ingingo ni bimwe mu bikoreshwa cyane mu guhwitura abanyeshuri muri Nigeria nubwo hakomeza kugaragara ingaruka mbi zabyo bigira ku bana birimo no kuba bahamugarira.

Nigeria ntibarizwa mu bihugu 60 ku Isi birimo n’u Rwanda, byaciye ihanwa ry’abana muri ubwo buryo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rigaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 300 bafite imyaka ibiri ku Isi ari bo bahanishwa gukubitwa bigishwa imyifatire ikwiye bikozwe n’ababarera buri gihe.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

CNN yareze Trump wahohoteye umunyamakuru wayo akamwambura uburenganzira bwo...

Televiziyo ikomeye ya CNN yajyanye mu nkiko Perezida wa USA,Donald Trump...
14 November 2018 Yasuwe: 493 0

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana umwana we muri boot imyaka 2...

Umugore w’Umufaransa witwa Rosa Maria Da Cruz yatawe muri yombi na Polisi yo...
13 November 2018 Yasuwe: 1350 0

Félix Tshisekedi na Kamerhe, gushyigikira umukandida w’ abatavugarumwe...

Vital Kamerhe (ibumoso), Félix Tshisekedi wambaye ingofero Abatavugarumwe...
13 November 2018 Yasuwe: 447 0

Umugore wabyaye abazwe yateye icyuma nyirabukwe wari umurwaje...

Mu bitaro bikuru bya Soroti muri Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 12...
13 November 2018 Yasuwe: 2040 0

Umugabo n’umugore we bari mu mazi abira kubera kwitirira umwana wabo...

Umugabo witwa Adam Thomas w’imyaka 22 n’umukunzi we Claudia Patatas w’imyaka...
12 November 2018 Yasuwe: 1854 0

Umugore n’ abana be 2 batawe kubera ubwicanyi

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Rubanda yataye muri yombi umugore n’...
12 November 2018 Yasuwe: 752 0