skol
fortebet

Umuzungukazi yagiye kwereka iwabo umusore wo muri Kenya bamubwirako badakeneye umukwe usa n’inguge[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Gaia Dominici umutegarugori wo muri Colombia ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wo muri Kenya w’umumasayi.Urukundo rwa Gaia na Ntoiyai rwatangiye muri 2016, ubwo uyu mugore yari yaje mubutembere mugihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Muri 2018 aba bombi bemeranyije kujyana ku ivuko ry’umukobwa murwego rwo kumwereka inshuti n’imiryango kugirango babahe imigisha ya kibyeyi.

Nkuko bitangaza n’ikinyamakuru Nairobi Wire, ngo ubwo uyu muzungukazi yagezaga iwabo uyu mugabo w’umu masayi yari akuye muri Kenya ntibigeze bamushyigikira bamubwira ko badakeneye ko abana n’umugabo usa n’udusimba two mu ishamba twitwa inguge.

Nkuko uyu mugore yakomeje abitangariza iki kinyamakuru yagize ati “Bakimara kumbwirako umugabo nahisemo batamukunze, nahise mbasezeraho mbabwirako ngiye kwibanira nawe mu ishyamba.”

Kuva icyo igihe bahise bagarukana baza kubana muri Kenya nk’umugabo n’umugore ndetse bagiye gutura mucyaro aho uyu mugabo yabaga.Kuri ubu aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa ndetse bahamyako urukundo rwabo rugeze aharyoshye rukaba rushimwa na benshi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa