skol
fortebet

Umwana w’imyaka 15 yiyahuye kubera kumubuza gukoresha telefoni nijoro

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu witwa Keelan Groves ukomoka mu mugi wa Fleetwood mu Bwongereza yasanzwe mu cyumba cye yiyahuye nyuma yo kubuzwa n’ababyeyi be gukoresha telefoni mu masaha y’ijoro bikamubabaza.
Groves wiyahuye yari umuvuzi w’ingoma wo mu itsinda ricuranga Rock mu gace k’iwabo
Uyu mwana wavuzaga ingoma mu gace k’iwabo mu Bwongereza, yazabiranyijwe n’uburakari ubwo ababyeyi be bamubwiraga ko agomba kubaha telefoni mbere yo kuryama bakayimushyiriramo umuriro mu rwego rwo kumurinda kurangara (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu witwa Keelan Groves ukomoka mu mugi wa Fleetwood mu Bwongereza yasanzwe mu cyumba cye yiyahuye nyuma yo kubuzwa n’ababyeyi be gukoresha telefoni mu masaha y’ijoro bikamubabaza.

Groves wiyahuye yari umuvuzi w’ingoma wo mu itsinda ricuranga Rock mu gace k’iwabo

Uyu mwana wavuzaga ingoma mu gace k’iwabo mu Bwongereza, yazabiranyijwe n’uburakari ubwo ababyeyi be bamubwiraga ko agomba kubaha telefoni mbere yo kuryama bakayimushyiriramo umuriro mu rwego rwo kumurinda kurangara nijoro ntasinzire,we ahitamo kwimanika mu cyumba cye.

Papa w’uyu mwana yatangaje ko we na murumuna we bari bamaze imyaka 2 bubahiriza aya mabwiriza bari barabashyiriyeho yo kubasigira telefoni mu gihe bagiye kuryama gusa uyu Groves yatangiye kuyica ndetse akagera saa yine z’ijoro agikoresha telefoni bikaba ngombwa ko bamwibutsa byatumye ahitamo kwiyahura.

Uyu mwana yiyahuye ku I taliki ya 18 z’uku kwezi mbere y’aho mama we yamusabye telefoni ubwo yari agiye kuryama akamubeshya ko yayisize ku ishuli,bikarangira yemeye ko yamubeshye ndetse akamusaba imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa