skol
fortebet

Urupfu rw’Umufaransa wiyahuye asimbutse umusigiti rwateje urujijo

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Muri Arabiya Saudite umusore w’Umufaransa w’imyaka 26 yiyahuye asimbutse igisenge cy’umusigiti mu mukuru wa Imaka ahita apfa.

Sponsored Ad

Aya makuru kandi yanemejwe na polisi yo muri Arabia Soudite ivuga ko uyu mufaransa yahise yitaba Imana.

Yagize iti “Umunyamahanga yasimbutse umusigiti mukuru w’imaka. Yahise apfa.”
Polisi kandi yatangaje ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu ahagana saatatu n’iminota 20.

Umurambo w’uyu musore wagaragaye ko ari Umufaransa wajyanywe ku bitaro bya Ajyad.

Kugeza ubu hatangiwe iperereza ngo hamenyekane impamvu yaba yateye uyu musore kwiyahura no kugira ngo hamenyekane neza uburyo yabashije gusimbuka umusigiti usanzwe ufite uruzitiro rurerure rw’ibyuma ku gisenge cyawo.

Amakuru aturuka muri ako gace kandi avuga ko uyu musore yaguye hagati y’abantu benshi bari baje gusenga. Uku kugwa kwe kukaba kwashoboraga guteza n’abandi ibibazo.

Ibikorwa nk’ibi si ubwambere bibaye Imaka ku butaka butagatifu bw’aba Islam

Umwaka ushize umugabo wo muri Arabia Saudite nawe yagerageje kwitwikira I Kaaba mbere y’uko atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Buri mwaka Miliyoni z’aba Islam basura ubutaka butagatifu Imaka bakajya gusenga no gutura ibitambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa