skol
fortebet

Uwabaye Miss Universe yashinje Trump gushaka kumusambanya

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunya Venezuela witwa Alicia Machado wabaye Miss w’isi(Miss Universe)yatangarije abanyamakuru ko Donald Trump yashatse ko baryamana nyuma yo kuba Miss birangira atamukundiye.
Machado yavuze ko aziranye na Donald Trump bihagije ndetse egerageza kumushukashuka kugira ngo amute mu gatego birangira amunaniye.
Machado yatangarije ikiganiro cyitwa Suelta La Sopa gitambuka kuri televiziyo yitwa Telemundo ko yakoranye na Trump nyuma y’uko aguze uburenganzira bwo gutegura amarushanwa y’ubwiza mu (...)

Sponsored Ad

Umunya Venezuela witwa Alicia Machado wabaye Miss w’isi(Miss Universe)yatangarije abanyamakuru ko Donald Trump yashatse ko baryamana nyuma yo kuba Miss birangira atamukundiye.

Machado yavuze ko aziranye na Donald Trump bihagije ndetse egerageza kumushukashuka kugira ngo amute mu gatego birangira amunaniye.

Machado yatangarije ikiganiro cyitwa Suelta La Sopa gitambuka kuri televiziyo yitwa Telemundo ko yakoranye na Trump nyuma y’uko aguze uburenganzira bwo gutegura amarushanwa y’ubwiza mu mwaka wa 1995ubwo uyu mukobwa yabaga Miss wa Venezuela.

Uyu mugore kuri ubu ufite imyaka 41,yatangaje ko yari afite uburenganzira bwo kuryamana n’uwo ashaka ariyo mpamvu ataryamanye na Trump nubwo yari umuyobozi we.

uyu mukobwa yateranye amagambo na Trump ubwo yatangazaga ko ashyigikiye Hillary Clinton mu matora ya USA aheruka ndetse uyu mukobwa atangaza ko Trump agira irondaruhu kubera amagambo amuserereza yamubwiye.

uyu mukobwa aje akurikira Stormy Daniels na McDougal batangaje ko baryamanye n’uyu muperezida wa Amerika nta gakingirizo akoresheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa