skol
fortebet

Uwahoze ari kapiteni wa Thika United ari mu bagenzi bapfiriye muri bisi yahitanye abantu 56 muri Kenya

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Dennis Lewa wahoze ari kapiteni wa Thika United ikina mu cyiciro cya mbere muri Kenya,n’umwe mu bantu 56 bapfiriye muri bisi yakoze impanuka mu gace ka Kericho mu gitondo cyo ku munsi w’ejo,taliki ya 10 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Dennis Lewa yapfiriye muri iyi bisi ubwo yerekeza mu gace ka Kakamega agiye gusinyira ikipe ya Kakamega Homeboyz bari bamaze kumvikana ngo ayerekezemo.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya ruhago muri kenya, Robert Muthomi,niwe watangaje aya makuru uyu munsi kuri Twitter.

umukinnyi Dennis Lewa wapfiriye mu mpanuka ya bisi yabaye ejo

Yagize ati “umuryango w’abakunzi ba ruhago muri Kenya ubabajwe n’urupfu rwa Dennis Lewa wapfiriye muri bisi yaguye muri Mohoroni.Twe n’abakinnyi twihanganishije umuryango we,inshuti ze n’abakinnyi bakinanaga.”

Impanuka y’iyi bisi yatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite watumye iminuka ku musozi,ihitana abantu 56.

Umwe mu bantu barokotse iyi mpanuka uri mu bitaro yavuze ko abashoferi bayo bakoze amakosa baratendeka huzuramo abantu benshi ndetse batwarira ku muvuduko mwinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa