skol
fortebet

Uwahoze ari visi perezida wa Uganda yatangaje impamvu itangaje ituma arongora abakobwa bakiri bato ku bwinshi

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari Visi Perezida wa Uganda,Prof. Gilbert Bukenya, uzwi nka “Kampala king of ladies happiness” yatangaje ko akunda kurongora abakobwa bato kubera ko bamuruhura mu mutwe ndetse bakamugarurira ubuzima.

Sponsored Ad

Prof. Gilbert Bukenya yatangaje ko atabasha guhagarika amarangamutima agirira abakobwa bakiri bato nubwo afite umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko,kubera ko bamugarurira ubuyanja ndetse ngo batuma ava ibuzima akagaruka ibuntu.

Yagize ati “Ndacyashobora gutera akabariro kandi nzakomeza kubikora mu myaka myinshi iri imbere.Sinshobora kuba umugabo w’umugore ntishimira uburyo dutera akabariro.Nkeneye gukora ku mibiri yoroshye aho gukora ku ruhu rukomeye.”

Uyu mugabo yavuze ko atacyifuza kubana n’umugore we ndetse yifuza ko batandukana vuba kugira ngo abone uko yishurashurira mu dukobwa tugitoshye.

Prof. Gilbert Bukenya arazwi cyane muri Uganda kubera gusambanya abakobwa beza b’ibyamamare muri Uganda.Yavuzweho kandi gusambanya abakobwa b’abanyeshuli inshuro nyinshi.

Uyu mugabo ukuze yafashwe kenshi ari kugirana ibihe byiza n’abakobwa barutwa n’abana be yabyaye,ibintu byamaganwe na benshi mu banya politike bamubazaga impamvu yataye umugore we bashyingiranywe akamusimbuza abana bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa