skol
fortebet

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yarashwe n’ abagizi ba nabi

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Umudepite w’Umugande witwa Ibrahim Abiriga wari uhagarariye Umujyi wa Arua mu nteko ishinga amategeko, yaraye arasiwe hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso n’abagizi ba nabi bagenderaga ku ipikipiki.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wavuzwe cyane mu itangazamakurumu mu minsi yashize kubera kubura aho yihagarika yakubiwe,agahitamo kwihagarika ku nyubako ya minisiteri y’Imari,yarasiwe mu modoka ye y’umuhondo ari kumwe n’ umuvandimwe we ndetse n’umurinzi we ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2018.

Depite Abirga wagendaga mu modoka y’umuhondo yarashwe n’abagizi ba nabi

Bamwe mu batangabuhamya babonye uyu mudepite araswa, bavuze ko yarashwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba n’abantu bari kuri moto,bahita biruka.

Abiriga ni umwe mu badepite bazwi cyane muri Uganda kubera ko atavuze rumwe n’ivugururwa ry’ingingo ya 102b y’ itegeko Nshinga yakuyeho imyaka ntarengwa ku kwiyamamariza kuba Perezida muri Uganda.

Uyu mudepite yibukirwa ko yamaze igihe mu rukiko akurikiranyweho kwihagarika mu marembo ya Minisiteri y’Imari, akaza no gucibwa amande y’amadolari 11.

Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasabye inzego z’umutekano gushakisha abagize uruhare mu kurasa uyu mudepite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa