skol
fortebet

Yishe abagore 49 inyama zabo azigurisha n’ abapolisi

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Robert Pickton ukomoka mu gihugu cya Canada mu mugi wa Vancouver yatangaje abantu benshi kubera ibyaha yakoze byo kwica abagore yarangiza inyama zabo akazigurisha n’abapolisi. Bamwe mu bagore bishwe na Pickton
Uyu mwicanyi ruharwa yari asanzwe abaga ingurube mu mwaka wa 2002 nkuko icyegeranyo giherutse gukorwa cyabitangaje, aho yashimutaga abagore bacaga hafi y’aho atuye yarangiza akabica inyama zabo akaziha ingurube ze,izindi akazigurisha abantu barimo n’abapolisi bacungaga (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Robert Pickton ukomoka mu gihugu cya Canada mu mugi wa Vancouver yatangaje abantu benshi kubera ibyaha yakoze byo kwica abagore yarangiza inyama zabo akazigurisha n’abapolisi.

Bamwe mu bagore bishwe na Pickton

Uyu mwicanyi ruharwa yari asanzwe abaga ingurube mu mwaka wa 2002 nkuko icyegeranyo giherutse gukorwa cyabitangaje, aho yashimutaga abagore bacaga hafi y’aho atuye yarangiza akabica inyama zabo akaziha ingurube ze,izindi akazigurisha abantu barimo n’abapolisi bacungaga umutekano wo muri aka gace nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun.

Uyu mugabo yatangiye kwica abantu kera kuko mu mwaka wa 1997 umwe mu bagore yari yashimuse yabashije gutoroka ubwo yari agiye guterwa icyuma n’uyu mugabo ajya kuregera polisi yambaye ubusa ndetse avirirana abapolisi banga kumva ubuhamya bwe kubera ko yari azwiho gukoronizwa n’inzoga bituma uyu mwicanyi adakurikiranwa.

uyu mugabo yari umubazi w’ingurube mu mwaka 1994

Mu myaka yakurikiyeho abagore bagiye baburirwa irengero ndetse iperereza ryakorwa hakabura uwihishe inyuma y’ibi bikorwa kugeza ubwo yafashwe mu mwaka wa 2002.

Uyu mugabo yafashwe ubwo umushoferi w’ikamyo yabwiye abashinzwe umutekano ko yabonye imbunda aho uyu mugabo yabagiraga ingurube bituma bajya gusaka kugira ngo barebe ko byaba bihuye n’ibura ry’abagore bo muri ako gace.

Abapolisi bamufatanye intwaro maze bahita bamujyana kumufunga maze ari muri gereza yivamo abwira umuntu bari bafunganwe ko abapolisi bamuhemukiye kuba bamufunze atishe umugore wa 50 maze uyu nawe ahita abibwira abapolisi cyane ko mbere y’uko afungwa yari maneko.

Icyegeranyo kigaragaza ubwicanyi bw’indengakamere bw’uyu mugabo cyababaje abanya Canada benshi cyane ko yashyizwe ku mwanya wa mbere mu bicanyi ruharwa babayeho mu gihugu cya Canada.

Polisi yakoze ubushakashatsi bwimbitse aho uyu mugabo yabagiraga

Uyu mugabo yahamwe n’icyaha ndetse akatirwa igifungo cyo gufungwa ubuzima bwe bwose aho inzego zishinzwe iperereza zatakaje arenga miliyoni 40 kugira ngo zibone ibihamya bifatika.

Ibitekerezo

  • bariya uvuga nigacye cyane abagore yishe nibenshi akabagaburira abantu jye ndamuzi kuko twari duturanye

    bariya uvuga nigacye cyane abagore yishe nibenshi akabagaburira abantu jye ndamuzi kuko twari duturanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa