skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yemeje ko gahunda yo gutera u Rwanda itavuyeho

Yanditswe: Sunday 31, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubilika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda utavuyeho, ahubwo kwemera kujya mu biganiro ngo ari uguha amahirwe ya nyuma inzira ishobora kuzana amahoro hagati y’impande zombi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, yabajijwe niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari, asubiza ko hagitegerejwe ko inzira z’ibiganiro zirangira.

Ati” Yego, ariko habanje kubaho ibikorwa byinshi bya dipolomasi, atari ukuvuga ko hari igitutu cyashyizwe kuri RDC ahubwo ari ukugira ngo turebe ko haboneka amahoro. Ntabwo nahisemo iyi nzira kubera ko mfite intege nke, ahubwo ni uko nari mfite icyizere ko hari icyo yagezaho.”

Tshisekedi yavuze ko yashatse gutanga amahirwe ya nyuma ku nzira y’amahoro mbere yo gukoresha intwaro.

Ati “Ni inzira yo gutanga amahirwe ya nyuma mbere y’uko dusubiza abadushotora kuko ibikenewe turabifite.”

Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko adafata amagambo ya Tshisekedi nk’imikino.

Ati “Kubera iki ntabiha agaciro? Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka.”

Ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora RDC manda ya kabiri mu mpera za 2023, yavuze ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Nyuma yo gutsinda yavuze ko agiye guha amahirwe ibiganiro by’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa