skol
fortebet

Abahatanira gusimbura Zuma ku buyobozi bwa AU bagiye guhurira mu kiganiro mpaka

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Abakandida bari guhatanira kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, bagiye guhurira mu biganiro mpaka, aho buri umwe azabwira Afurika yose gahunda afite mu gihe yaba atowe, ziganisha kuri Afurika ishyize hamwe, iteye imbere kandi itekanye.
Ni ibiganiro bigiye kuba ku nshuro ya mbere biteganyijwe kuwa Gatanu w’Icyumweru gitaha tariki 9 Ugushyingo 2016 ku cyicaro cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia, muri gahunda izwi nka ‘Africa Leadership Debates’ cyangwa MjadalaAfrika.
AU (...)

AU ivuga ko “bizaba imbonankubone imbere y’imbaga irimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga; Intumwa z’Ibihugu muri AU; Ba komiseri ba AU; abanyamakuru n’abandi bashyitsi batumiwe. Bigamije kumenyekanisha AU no guha abakandida umwanya wo kuganiriza Abanyafurika bakabagaragariza gahunda bafite mu kugira Afurika umugabane ushyize hamwe, ukungahaye kandi utekanye.’’

Abo bakandida bazaba bahatanira gusimbura Umuyobozi wa Komisiyo ya AU ucyuye igihe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma ukomoka muri Afurika y’Epfo, harimo ba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga: Pelonomi Venson- Moitoi wa Botswana, Moussa Faki Mahamat wa Chad, Agapito Mba Mokuy wa Equatorial Guinea na Dr Amina C Mohamed; hamwe na Dr Abdoulaye Bathily wo muri Senegal, usanzwe ari Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika yo hagati.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabasha gukurikirwa mu bihugu byose muri Afurika, ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga, ababishaka bakakurikira ibi biganiro banyuze ku rubuga rwa AU.

Aya matora yaherukaga kugeragezwa mu nama ya 27 y’Inteko Rusange ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, ariko habura ugira bibiri bya gatatu by’amajwi yose, gutanga kandidatire birongera birafungurwa, amatora yimurirwa muri Mutarama umwaka utaha.

Umuyobozi wa Komisiyo n’umwungirije batorwa n’abakuru b’ibihugu na ho abakomiseri umunani basigaye batorwa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abahagarariye ibihugu byabo muri AU.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa