skol
fortebet

Abanyamerika bagiye kubuzwa kujya muri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gufata umwanzuro wo kubuza abaturage bayo gukorera ingendo muri Koreya ya Ruguru. Birakekwa ko intandaro y’ iki cyemezo ari uko aba baturage bafatwa iyo bageze muri iki gihugu gihanganye n’ Amerika kubera ikibazo cy’ ibitwaro bya kirimbuzi
BBC itangaza ko ibigo 2 bikomeye bitwara abagenzi ari byo Koryo Tours na Young Pioneer Tours byamenyeshejwe ko izo ingendo zerekeza muri Korea ya Ruguru, zigiye guhagarikwa hashingiwe ku cyemezo kizatangazwa (...)

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye gufata umwanzuro wo kubuza abaturage bayo gukorera ingendo muri Koreya ya Ruguru.
Birakekwa ko intandaro y’ iki cyemezo ari uko aba baturage bafatwa iyo bageze muri iki gihugu gihanganye n’ Amerika kubera ikibazo cy’ ibitwaro bya kirimbuzi

BBC itangaza ko ibigo 2 bikomeye bitwara abagenzi ari byo Koryo Tours na Young Pioneer Tours byamenyeshejwe ko izo ingendo zerekeza muri Korea ya Ruguru, zigiye guhagarikwa hashingiwe ku cyemezo kizatangazwa ku wa 27 Nyakanga, kigatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30.

Young Pioneer Tours, isanzwe itwara abanyeshuri b’Abanyamerika ibajyanye kwiga muri Koreya ya Ruguru. Iki cyemezo, gishobora kuba ku mpamvu z’uko hari bamwe mu banyeshuri b’abanyamerika bafungirwa muri Koreya ya Ruguru.

Bamwe mu Banyamerika bafungiwe muri Koreya ya Ruguru harimo nk’uwitwa Kim Dong-chul, yakatiwe gufungwa imyaka 10, Kim Sang-duk, umwarimu ufite ubwenegihugu bwa Koreya na Amerika n’abandi. Iki ni cyo kigo cyajyanye umunyeshuri w’Umunyamerika witwa Otto Warmbier muri Koreya ya Ruguru akaza gufatwa agakatirwa igihano cy’imyaka 15 y’imirimo y’ingufu.

Koreya ya Ruguru yamurekuye muri Kamena uyu mwaka apfa nyuma y’iminsi mike ageze mu gihugu cye. Koreya ya Ruguru yavuguruje ibirego by’uko urupfu rw’uyu munyeshuri rufitanye isano n’iyicarubozo yakorewe ahubwo ivuga ko rwabaye mu buryo bw’amayobera.

Muri rusange umubano w’ibi bihugu byombi ugenda uzamo agatotsi cyanye cyane nyuma y’aho Koreya ya Ruguru itangiye kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa