skol
fortebet

Abanyazimbabwe bazindukiye mu matora ya Perezida ya 1 Mugabe atari umukandida

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Abaturage ba Zimbabwe bagejeje igihe cyo gutora bazindukiye mu matora ya perezida - ya mbere abaye atarimo bya hafi Robert Mugabe wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37.

Sponsored Ad

Bwana Mugabe, perezida wa mbere wa Zimbabwe, yakuwe ku butegetsi mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2017.

Abakandida b’ingenzi muri aya matora y’uyu munsi, ni Perezida wa Zimbabwe uriho kuri ubu, Emmerson Mnangagwa wo mu ishyaka Zanu-PF, na Nelson Chamisa, ukuriye urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuri uyu wa mbere kandi, haraba n’amatora y’abagize inzego z’ibanze n’ay’abadepite.

Amakusanyabitekerezo aragaragaza ko Bwana Mnangagwa, byibazwa ko afite imyaka 75 y’amavuko, arusha amahirwe ho gato uwo bahanganye Bwana Chamisa w’imyaka 40 y’amavuko, wo mu shyaka rya MDC rivuga ko rigamije impinduka iciye muri demokarasi.

Aya matora yitabiriwe n’indorerezi ziturutse mu mahanga zibarirwa mu magana mu kugenzura ko agenda neza.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuvuga ko ibikorwa byo kwibaruza ku rutonde rw’abatora bitagenze neza. Banavuze ko bafite impungenge ku mutekano w’impapuro z’itora ndetse no ku guterwa ubwoba bavuga ko byabaye mu bice by’icyaro.

Komisiyo y’ amatora karabihakana.
Aya matora abaye nyuma y’imyaka ibarirwa mu macumi y’ubutegetsi bw’igitugu bwazahaje ubukungu bwa Zimbabwe.

BBC yatangaje ko mu bibazo byugarije Zimbabwe, harimo nk’umubare munini w’abadafite akazi babarirwa ku kigero cya 90% by’abaturage barenga gato miliyoni 16 batuye iki gihugu.

Mu kwiyamamaza kwe, Bwana Mnangagwa yavuze ko aramutse atowe yatanga imirimo ku batagira akazi ndetse akazana impinduka mu bukungu.
Amaze kurusimbuka inshuro nyinshi, mu bikorwa byo kumuhitana ashinja abashyigikiye Bwana Mugabe kuba inyuma yabyo.

Bwana Chamisa bahanganye, we yabaye depite afite imyaka 25 y’amavuko. Aramutse atsinze aya matora, yaba abaye perezida muto cyane mu myaka mu mateka ya Zimbabwe.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe, yasezeranije ko ashaka kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe. Ariko yakunze kunengwa ko asezeranya ibintu byo kwigerezaho - nko kuvuga ko azazana gariyamoshi ifite umuvuduko nk’uw’isasu ndetse agatuma n’imikino ya Olempike ibera muri iki gihugu.

Ariko uyu Chamisa ubundi usanzwe ari umupasiteri wabyigiye, ashobora kuba yatewe akanyabugabo n’amagambo ya Bwana Mugabe yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye giturumbuka kuri iki cyumweru.
Bwana Mugabe w’imyaka 94 y’amavuko, yavuze ko Bwana Chamisa ari we mukandida wenyine wemewe.

Imibare ijyanye n’aya matora

Abaturage bangana na miliyoni 5 n’ibihumbi 635 na 706 ni bo bibaruje bashaka gutora mu matora y’uyu munsi; nubwo bwose abatavuga rumwe na leta uyu mubare bawufiteho impungenge.

43.5% byabo bafite imyaka y’amavuko iri mu nsi ya 35
Hari ibiro by’itora ibihumbi 10 na 985 mu gihugu hose
Aya matora abaye hari hashize imyaka 16 indorerezi z’amatora zo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi ndetse no muri Amerika zimeterewe kugenzura ibikorwa by’amatora muri Zimbabwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa