skol
fortebet

Abarambiwe ingoma ya cyami mu Bwongereza bafunzwe

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II mu Bwongereza, itsinda ry’abadashyigikiye ubutegetsi bwa cyame ryagerageje kwigaragambya risaba ko buvaho burundu.

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II mu Bwongereza, itsinda ry’abadashyigikiye ubutegetsi bwa cyame ryagerageje kwigaragambya risaba ko buvaho burundu.

Mu kanya nk’ako guhumbya, iri tsinda ryahise ritabwa muri yombi,rishinjwa guteza umutekano muke. Cyane ko Ubwami bwamaze gushinga imizi mu Bwongereza.

Abaharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ntawe ubahutaje bahise batangaza ko imyitwarire nk’iyo iteye isoni n’agahinda kuri leta, kuko ngo igomba guha umutuzo buri wese ufite ibitekerezo bye.

Igipolisi muri Ecosse/Scotland cyahagaritse abantu babiri muri ino misi ya vuba bashinjwa guhungabanya amahoro, undi nawe akaba yarahagaritswe nyuma ararekurwa i Oxford.

Iri hagarikwa ryabaye mu gihe hari umuhango wo kwibuka urupfu rw’Umwamikazi n’iyimikwa rya Charles III nk’Umwami mushya w’Ubwongereza.

Igipolisi mu Bwongereza cyahakanye ko hari uwo cyahutaje kubera ibitekerezo bye,icyakora kivuga ko gifite akazi kenshi no kuba maso byane kubera isinzi ry’abanyagihugu bagomba gusezera ku mwamikazi wabo Elizabeth II uherutse Gutanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa