skol
fortebet

Abarimo Major Willy Ngoma bafatiwe ibihano n’America

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye itangaje ko yafatiye ibihano abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi, barimo umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma.

Sponsored Ad

Amerika yemeje ibi bihano biciye mu itangazo ryasohowe n’Ishami ryayo rishinzwe iby’imari.

Mu bo Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano harimo abanye-Congo n’abafite aho bahuriye n’iki gihugu babarirwa muri bane.

Bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye mu mitwe yitwaje intwaro babereye mu buyobozi.

Aba barimo Major Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’umutwe wa M23, William Yakutumba washinze akaba anayobora umutwe wa Mai Mai Yakutumba na Colonel Michel Rukunda Alias Makanika uyobora umutwe w’abanyamulenge wa Twirwaneho.

Nko kuri Willy Ngoma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko M23 abereye umuvugizi yagiye ikora ibikorwa byinshi bihonyora uburenganzira bwa muntu, birimo "ubwicanyi, ibitero ndetse no gukorera abasivile ihohotera rishingiye ku gitsina."

Muri ibi bikorwa harimo ubwicanyi M23 ishinjwa gukorera mu gace ka Kishishe ku wa 22 Ukuboza 2022. Ni ubwicanyi bivugwa ko bwiciwemo abarenga 100, imitungo y’abaturage irasahurwa na ho abagore n’abakobwa basambanywa ku ngufu.

Abandi bahanwe barimo umunya-Uganda Mohamed Ali Nkalubo usanzwe ari umujyanama Mukuru w’Umutwe wa ADF ndetse akanaba icyegera cya Musa Baluku uyiyobora, na Ahmed Mahamud Hassan Aliyani (Hassan Aliyani), umunya-Tanzania na we uri mu bayobozi bakuru ba ADF.

Usibye abafite aho bahuriye na RDC, mu bo Amerika yafatiye ibihano hanarimo Jean-Francis Bozizé, umuhungu wa François Bozizé wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.

Uyu ashinjwa kuba mu mpera za 2021 ubwo muri Centrafrique hari intambara yaragize uruhare mu kugurira imbunda n’amasasu inyeshyamba za CPC zashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra.

Bozizé yafatiwe ibihano hamwe na Mahamat Salleh, umunya-Centrafrique ukuriye inyeshyamba za CPC zishinjwa gukoresha abana mu bikorwa byazo ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Urutonde rw’abo Amerika yafatiye ibihano ruriho kandi Johnson Byabashaija ukuriye Urwego Rushinzwe amagereza muri Uganda.

Amerika ivuga ko kuva muri 2005 ubwo Byabashaija yahabwaga inshingano zo kuyobora ruriya rwego, rwakunze kugira uruhare mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’imfungwa ndetse no kuzikorera iyicarubozo.

Ashinjwa by’umwihariko kwibasira imfungwa zikekwaho kuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Ibihano Amerika yafatiye bariya bantu birimo gufatira imitungo baba bayifitemo, ikindi bakaba batemerewe koherezayo amafaranga cyangwa gukandagirayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa