skol
fortebet

Abarundi baba mu mahanga basabye Perezida Ndayishimiye gufungura umupaka n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro ry’Abarundi baba mu mahanga, FODIB, na ABC rigizwe n’ababa muri Canada, kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024 ryasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gufungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Aya mahuriro agaragaza ko Perezida Ndayishimiye yagombaga kubanza gusaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira mbere yo gufunga imipaka tariki ya 11 Mutarama 2024.

Yagize ati “Icyemezo gihutiyeho cya Perezida Evariste Ndayishimiye cyo gufunga imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kirasa n’icyagendeye ku cyifuzo cya Kinshasa kandi nta na hamwe gihuriye n’inyungu z’Abarundi. Kuyifunga ni igihano ku Barundi, cyane cyane abaturiye umupaka; si ku bari ku butegetsi.”

Aba Barundi bibukije Perezida Ndayishimiye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye ibibazo n’u Rwanda ari ko yo itigeze ifunga imipaka; kuko byari kugira ingaruka ku batuye ibihugu byombi.

Bagize bati “Nubwo u Rwanda rufitanye ibibazo na RDC, nta baturage b’Abanye-Congo bagize icyifuzo cy’uko ubuyobozi bwa RDC bwafunga imipaka kugira ngo urujya n’uruza hagati ya Goma na Rubavu ruhagarare.”

Basabye Perezida Ndayishimiye kwisubira, agafungura imipaka y’u Burundi n’u Rwanda kugira ngo abatuye muri ibi bihugu bagenderane, bahahirane.

Bati “Twebwe Abarundi duhuriye muri ABC na FODIB, tugaragaje akababaro, dusaba Perezida Ndayishimiye kwisubira, akareka abavandimwe batuye mu bihugu byombi bakajya basurana, bahanahane ibitekerezo kuri gahunda y’ubukungu.”

Mu gihe ibihugu bitabanye neza, babona igikenewe ari uko byakemura amakimbiranye bifitanye, byifashishije inzira y’amahoro n’iya dipolomasi zateganyijwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’uw’akarere k’ibiyaga bigari.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa