skol
fortebet

Abarundi bemerewe kujya mu Rwanda badasabye leta uruhushya.kuki batambuka ku bwinshi nka mbere?

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri(9) abategetsi b’u Burundi bemereye abaturage kujya mu Rwanda badasabye leta uruhushya, ariko urujya n’uruza ntirurasubira nk’uko rwahoze.

Sponsored Ad

Gufungura iyi mipaka bisa n’ibyateye urujijo benshi kuko habayeho amakuru avuguruzanya ku ifungurwa ryayo byeruye.

ku ikubitiro, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga havugiwe amakuru ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yafunguwe nyuma y’imyaka irenga itanu ifunzwe kubera kudacana uwaka hagati y’ibihugu byombi.

Ayo makuru yagiye hanze ku wa 29 Nzeri 2022, avuga ko u Burundi bugiye gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, bukeye bwaho amakuru avuga ko ku mipaka hongeye kugaragara urujya n’uruza nk’uko mbere byahoze.

Gusa Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Alain Diomède Nzeyimana, yahise ahakana iby’ifungurwa ry’imipaka, avuga ko igihugu cye kizongera kubana neza n’u Rwanda ari uko rwatanze abagerageje guhirika ubutegetsi.

ku ruhande rw’u Rwanda, naho bahakanye ayo makuru, binyuza mu butumwa bugufi Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahaye IGIHE

BBC yanditse ko ku mupaka w’Akanyaru uhuza U rwanda n’Uburundi mu majyepfo nta rujya n’uruza rugaragara nk’uko byahoze, kuburyo byatanga ishusho n’isura y’uko imipaka ihuza ibihugu byombi yafunguwe byeruye.

amakuru aturuka kuri uwo mupaka avuga ko umuturage uturutse mu Burundi aza mu Rwanda agomba kuba afite icyangombwa [Laisser Passer cyangwa Passport] bakamupima Covid-19 ku buntu, bakamusaka bareba ibyo atwaye ubundu akambuka.

Umuturage uturutse mu Rwanda ajya mu Burundi na we agomba kuba afite ibyangombwa [Laisser Passer cyangwa Passport] yagera ku ruhande rwo hakurya agapimwa Covid-19 yishyuye ibihumbi 16.500 Frw agakomeza.

ubusanzwe, U burundi n’U rwanda bisanzwe bihahirana cyane mu biribwa nk’imboga n’imbuto, kimwe n’ibikomoka ku mafi bitewe n’ikiyaga cya Tanganyika izwiho gutanga amafi menshi n’indagara.

icyakora ibi byose byakomwe mu nkokora no gufunga imipaka ku mpande zombi, kuburyo iyo uganiriye n’abayituraniye bahoze batunzwe n’ibyo bicuruzwa bakubwira ko bazahaye cyane.

ikindi n’uko usanga banyotewe bikomeye no kongera koroherezwa kuko urujya n’uruza kuri iyo mipaka babifata nko kuzahuka bidasubirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa