skol
fortebet

Abarusiya ntibemera amakuru amaze imyaka hafi 50 avuga ko Abanyamerika bakandagiye ku kwezi

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Abarenga kimwe cya kabiri cy’ abaturage b’ Uburusiya ntibemeranya n’ amakuru avuga ko Abanyamerika b’ inzobere mu bijyanye n’ ibyogajuru bageze ku kwezi mu mwaka wa 1969.

Sponsored Ad

Ibi byagaragajwe n’ inyigo yakozwe n’ ikigo cy’ ubushakashatsi kitwa ‘Center for the Study of Public Opinion (VTsIOM).

Aba barusiya bavuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika yakoze ifoto ibeshya ko abakoresha ibyogajuru bya NASA bageze ku kwezi kandi atarigeze agerayo.
Ibi byemezwa n’ Abarusiya 57% nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru ‘RBK’

Muri aba barusiya bahakana amakuru avuga ko Leta Zunze ubumwe za Amerika yageze ku kwezi 65% barangije amashuri yisumbuye. 24% nibo gusa bemera ko Abanyamerika bageze ku kwezi nubwo hashize imyaka 49 bivugwa ndetse bikaba byigishwa mu mashuri binanditse mu bitabo by’ abashakashatsi ko umunyamerika Neil Armstrong yakandagiye ku kwezi mu mwaka w’ 1969.

Abahakana ko Abanyamerika bageze ku kwezi bibaza impamvu idarapo rya Amerika Neil Armstrong yashinze ku kwezi rigaragara mu mafoto rihuhwa n’ umuyaga kandi ku kwezi nta mwuka ubayo. Aba bavuga ko ariya mafoto yafatiwe mu butayu bwo muri Amerika atari ku kwezi yafotorewe.
Abarusiya 45% bizera ko ibivejuru bibaho, naho 42% bizera ko ibivejuru bitabaho ndetse bahakana amakuru avuga ko bijya biza ku Isi.

Abarusiya 93% bemera ko isi ifite ishusho y’ umwiburungushure ‘spherical shape’. 3% bo bavuga ko Isi irambuye (plat). 4% mu babajijwe basubije ko iki kibazo gikomeye.

Iyi nyigo yakozwe tariki 29 na 30 Gicurasi 2018. Ababajijwe bose hamwe ni 2000, kwibeshya kwaba kwarabayemo ngo ntikurenze 2,2%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa