skol
fortebet

Abategetsi ba Congo zombi bashashe inzobe ku mutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa DRC

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, biramutse byandika ku ruzinduko rwa Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, waganiriye imbona nkubone na Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, biramutse byandika ku ruzinduko rwa Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, waganiriye imbona nkubone na Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Aba bategetsi bombi bagarutse byimbitse ku mutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa kongo, n’amakimbirane abumbatiye urugomo hagati y’abaturage bo mu cyaro cya Maï-Ndombe yafashe indi ntera.

Perezida Denis Sassou yabwiye mugenzi we wa DRC ko amakose ari gukorwa muri gouverinoma ye ubu yakuruye amakimbirane hagati y’abaturage mu byaro bya Kwamouth ,byatumye abaturage bahunga ubwo bwicanyi bakerekeza i Ngabe muri Congo.

Mu mboni za Perezida Ngueso, ngo ibyo nacyo ntibikwiye kwitirirwa u Rwanda, ahubwo kureba amakosa akorwa agakosorwa.

Muri ibi biganiro, abategetsi bombi bibukiranije ko ikihutirwa Atari ugushinja u Rwanda, cyane ko rwo ngo hari ibibazo byarwo rukemura. Urugero ni nk’aho Paulo Kagame w’u Rwanda yasuye Blazaville agasanga abanyarwanda bagera ku 8000 bahungiyeyo ,akabashishikariza gutaha nyamara barambuwe statut y’ubuhunzi.

Kuri iki, ngo Tschisekedi nawe akwiye kureba ahari icyuho akaba ariho yibanda kurusha kwitana bamwana no kwihuza bimwe mu bibazo bya politike mbi iri ku mukururira ibibazo.

Hagati aho ibintu byongeye gusubira mu buryo muri Teritoire ya Kwamouth (Mai-Ndombe), nyuma y’ibyumweru 2 abaturage bo muri ibyo bice bashyamiranye, aho inzu zatwitswe, abantu baratemagurana mu buryo bukomeye.

Ingabo za leta FARDC nizo zagaruye agahenge nyuma yo guhosha imirwano ku mpande zishyamiranye no kubambura uburenganzira bwo gukomeza kwigenga mu buryo bwose.

Ni mu gihe kandi muri Kivu ya Ruguru naho abaturage bagize ubwoba nyuma yo kubona barwanyi ba FDRL bambaye impuzankano ya FARDC, bagatinya ko ibikorwa byo kubambura no Kubica bigeye kugaruka.

U Rwanda rushinja DRC gucudika n’inyeshyamba za FDRL ziganjemo abasize bakoze Jenocide mu Rwanda, Congo nayo igashinja u Rwanda gufasha M23 yazengereje uburasirazuba bwa Congo ubu yanafasha umugi wa Bunagana.

Gusa impande zose zihakana uruhare urwo arirwo rwose ruhembera umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa