skol
fortebet

Abategetsi ba DR Congo barakajwe n’ijambo Perezida Kagame yavugiye i Cotonou

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta ya DR Congo yavuze ko ibyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze “binyuranyije n’amateka” kandi ko ari “ubushotoranyi bushya”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou muri Benin muri weekend, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cya M23 muri DR Congo, agisubiza ahereye ku mateka yacyo.
Ati: “Ikibazo cya Congo, ikibazo cy’akarere, cyangwa ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w’ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize.”
Yavuze ko M23 yari ihari na (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta ya DR Congo yavuze ko ibyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze “binyuranyije n’amateka” kandi ko ari “ubushotoranyi bushya”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou muri Benin muri weekend, Perezida Kagame yabajijwe ku kibazo cya M23 muri DR Congo, agisubiza ahereye ku mateka yacyo.

Ati: “Ikibazo cya Congo, ikibazo cy’akarere, cyangwa ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w’ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize.”

Yavuze ko M23 yari ihari na mbere y’uko Perezida “Tshisekedi aba perezida”, avuga ko ari ikibazo gifitanye isano n’uburyo abakoloni baciye imipaka y’ibihugu maze bamwe mu bari Abanyarwanda bakisanga mu bice by’ibihugu birukikije ubu.

Ati: “Abo bantu bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo muri Congo”, yongeraho ko bongeye gufata intwaro mu 2012 ariko ikibazo cyabo ntigikemurwe neza. Ati: “Cyakemuwe nabi niyo mpamvu imyaka 11 nyuma yaho cyagarutse.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu by’akarere ubu byashyize umuhate mu kugikemura, gusa ashinja DR Congo kunaniza uwo muhate.

Yagize ati: “Ibiganiro bya Luanda, ibiganiro bya Nairobi birasobanutse neza ku nkomoko, ku gikenewe n’uko ikibazo cyakemurwa ariko uko bigaragara ni igihugu gifite ikibazo - ni ukuvuga DR Congo, kirimo kunaniza ikibazo gukemurwa.”

Kagame ntiyasobanuye birambuye uko DR Congo irimo kunaniza kugera ku bisubizo by’aya makimbirane amaze gutuma abarenga ibihumbi magana atanu bava mu byabo muri Kivu ya ruguru.

Gusa ibyo yavuze biboneka ko byarakaje uruhande rwa DR Congo, umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yanditse kuri Twitter ko ibyo Kagame yavuze ari “ibigize ubushotoranyi bushya”.

Ati: “Icyo atavuze ni uko ari we nkomoko y’umutekano mucye muri DR Congo, [niwe] waremye RCD, CNDP, M23. Icyo atagomba kwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”

Mu ntara ya Kivu ya ruguru ahari harafashwe n’inyeshyamba za M23 hoherejwe ingabo z’akarere zihagenzura, mu muhate wo kugira ngo impande za leta na M23 zibanze zumvikane ku mahoro.

M23 isaba Kinshasa ibiganiro bitaziguye kubyo isaba, bitabaye ibyo ikavuga ko itazashyira intwaro hasi.

Perezida Tshisekedi aherutse gushimangira ko Kinshasa itazigera iganira na M23 yise “umutwe w’iterabwoba”.

Guhuza impande zombi – zombi zivugana n’abahuza b’akarere na Angola - bisa n’aho kugeza ubu aricyo kibazo gikomereye abahuza b’akarere no kugaruka kw’amahoro muri Kivu ya ruguru muri rusange.

BBC

Ibitekerezo

  • Ntimureba nanone ko yongeye kunshotora? ubu ntimureba ukuntu andeba? kandi ngewe nimutamfata ndarira cyane, blablaaa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa