skol
fortebet

Abatuye ahafashwe n’Uburusiya babwiwe kwitegura kuburwanira

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gutera intambwe kwa Ukraine mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia two mu majyepfo, kugeza ubu kuri ku kigero gito ugereranyije n’ibyo Ukraine yagezeho mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Sponsored Ad

Gutera intambwe kwa Ukraine mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia two mu majyepfo, kugeza ubu kuri ku kigero gito ugereranyije n’ibyo Ukraine yagezeho mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Ibirindiro byo ku rugamba bikomeza kuraswaho, mu gihe Ukraine n’Uburusiya bigerageza kwigira imbere.

Umunyamakuru wa BBC Abdujalil Abdurasulov, mu buryo budakunze kubaho yageze mu birindiro by’abasirikare ba Ukraine mu karere ka Kherson.

Imbunda ya rutura irasa mu ntera ndende yo mu bwoko bwa howitzer yo mu gihe cy’Abasoviyeti, izwi nka ’Gvozdika’, ishyizwe mu murima uri ahagaragara, yitegura kurasa. Umunwa wayo werekeje hejuru. "Rasa!" Ni ko itegeko ritanzwe.

Abayirashisha bahise birukanka nyuma y’isasu rya nyuma, babikora mu buryo bwihuse.

Nubwo gutera intambwe kw’abasirikare ba Ukraine kugenda gahoro cyane hano mu majyepfo, imitwe y’igisirikare cya Ukraine irwanisha imbunda za rutura yo ikomeje kugira akazi kenshi.

Stus, umusirikare ukuriye aba barashi, asobanura ko Abarusiya bibasira abasirikare be barwanira ku butaka, nuko aba barashisha izi mbunda za rutura na bo bakarasa mu rwego rwo kubacecekesha.

Akazi kabo karigaragaza cyane (gatanga umusanzu cyane) ku rugamba.

Abasirikare batambutse bambukiranya umurima munini bikinze (bihishe) mu murongo w’ibiti. Ntibitaye ku rusaku rw’ibisasu bya misile binyura hejuru y’imitwe yabo cyangwa ku rusaku rwinshi rw’ibiturika.

Aba barwanyi bavuga ko itsinda ry’Uburusiya ry’ubugenzuzi riri mu ntera ya metero 500 uvuye hano, kandi ko bashobora kuba mu ntera ishobora kuraswa ikagezwaho n’imbunda ntoya z’Abarusiya.

Aba Banya-Ukraine barihuse bagera ku nzu yashenywe iri mu murima bafashe mu cyumweru gishize.

Mu gihe abarashi bategereje akandi kazi kabasaba gukoresha ya mbunda rutura yabo ya howitzer ihishe mu gihuru, abasirikare b’Uburusiya barashe ku cyaro kiri hafi ya hano cyo muri Ukraine, bakoresheje misile zo mu bwoko bwa Grad.

Aba barashi ba Ukraine baracecetse mu gihe bumva urukurikirane rw’ibisasu.

Urwo rusaku ruteye ubwoba, rwari ukundi kwibutsa ko ibyo abasirikare ba Ukraine bageraho bizaterwa n’ukuntu bashobora gucecekesha byihuse imbunda za rutura z’Uburusiya hamwe n’ibisasu bya rokete byabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa