skol
fortebet

Abayoboye Amerika 5 bateraniye mu gitaramo cyo gufasha abashegeshwe n’ibiza

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Abahoze ari abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiriho bateraniye mu gitaramo cyo gushaka imfashanyo igenewe abagwiriwe n’ibiza by’imiyaga muri Amerika.Abaperezida bose batanu Barack Obama, George W Bush, Bill Clinton, George HW Bush na Jimmy Carter bagaragaye i Texas ku wa Gatandatu.
Aba perezida b’aba Demokarate batatu n’aba Repubulikani babiri baje mu gitaramo cyiswe The One America Appeal, kigamije gufasha abazahajwe n’ibiza by’imiyaga itandukanye ya Harvey, Irma na Maria.
Icyo (...)

Icyo gitaramo cyavuyemo miliyoni 31 z’amadolari kugeza ubu.

Igitaramo cyiswe The One America Appeal cyateguwe nyuma y’umuyaga wiswe Harvey
Abanya politike batanze impuruza yo gutabariza abagizweho ingaruka nyuma y’ibiza byangije ibintu byinshi bibarirwa mu ma miliyari y’amadolari muri leta ya Texas mu kwezi kwa Munani.

Cyakora, ubu iyo gahunda yaraguwe ishyirwamo n’abandi bantu bazahajwe n’ibiza muri Florida, Puerto Rico n’ibirwa bya Virgins nabyo byazahajwe n’imiyaga ikaze.

Mu butumwa Bwana Obama yari yageneye abitabiriye igitaramo, yagize ati:"Nk’abahoze ari abaperezida, twashatse gufasha benewacu b’Abanyamerika gutangira kwisuganya."

Uwamubanjirije, Bwana Bush yongeyeho ati:"Abantu barababaye hano ariko nk’uko umwe mu banya Texas yabivuze, muri Texas dufite urukundo rwinshi kurusha amazi."

Abahoze ari abaperezida bose babanje kubahiriza indirimbo y’igihugu mbere yo gufata ibyicaro byabo bareba abahanzi nka Lee Greenwood wafunguye igitaramo mu ndirimo, "Proud to be an American" [Ntewe ishema no kuba Umunyamerika], ndetse na Lady Gaga.

Lady Gaga yatunguye abitabiriye igitaramo
Ntibigeze bifatanya na Donald Trump wohereje ubutumwa, washimye "igikorwa cyabo."

Mu cyumweru gishize, Bwana Bush na Bwana Obama batanze imbwirwaruhame zinenga cyane Trump mu buryo buziguye, kubera imyitwarire ye mu biro by’umukuru w’igihugu, White House.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa