skol
fortebet

Afurika y’Epfo:Abarenga 300 bamaze guhitanwa n’umwuzure

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Mata 2022 , imvura nyinshi yaguye mu burasirazuba bw’Afurika y’Epfo yahitanye ubuzima bw’abantu 306, umwuzure yangiza imihanda inasenya amazu y’abaturage.

Sponsored Ad

Perezida Cyril Ramaphosa, yavuze ko iyi myuzure ari ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Yongeyeho ko ibiraro byasenyutse, imihanda, abantu bahasiga ubuzima, aho hari n’umuryango umwe wabuze abantu 10 icyarimwe. Amashuri agera kuri 248 yarangiritse bikomeye.

Ramaphosa yagize ati “Iyi myuzure ni kimwe mu biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Ntidushobora gusubika ibyo tugomba gukora kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere. Ubushobozi bw’ikigo gishinzwe ibiza bugomba kuba ku rwego rwo hejuru.”

Guverinoma ibinyujije kurukuta rwabo rwa Twitter yanditse ubutumwa yihaganisha abaturange bamaze kugerwaho n’ibi biza igira iti: "Twifatanije n’imiryango imaze kubura ababo muri ibi bihe twugarijwe nabyo by’imyuzure n’imvura nyinshi."

Akomeza ashimira bari gufasha abaturange muri ibi bihe bitoroshye bari kunyuramo " Ndashimira amakipe ashinzwe guhangana n’ibiza ari gukorana umurava n’urukundo no ku adacogora ,kugaragaza kugirango abaturage babashe Gusubira mu buzima busanzwe”.

Nonala Ndlovu, umuvugizi w’ishami rishinzwe imicungire y’ibiza mu Ntara ya Kwazulu-Natal, yavuze ko ku mugoroba wo ku ya 13 Mata, bamenyeshejwe ko umubare w’abamaze guhitanwa n’impanuka y’imyuzure muri iyo ntara wageze ku bantu 306. Ibiro bye byavuze ko abapfuye ari “kimwe mu bihe by’umwijima mu mateka” ya Kwazulu-Natal.

Igihugu cyohereje abapolisi 300 b’inyongera muri ako karere, ndetse ingabo zirwanira mu kirere zohereje indege zifasha mu bikorwa byo gutabara.

Ramaphosa ubwo yahuraga n’imiryango y’ababuze ababo yagize ati “Twabonye amahano nk’aya yibasiye ibindi bihugu nka Mozambique, Zimbabwe, ariko ubu ni twe twibasiwe.”

Ibihugu bituranyi na Afurika y’Epfo bikunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura n’imiyaga buri mwaka, gusa ariko icyo gihugu cyo cyari cyaragerageje gukumira ibyo biza.




Sorce:CNN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa