skol
fortebet

Afurika yunze Ubumwe yateye utwatsi ECOWAS yashakaga kugaba igitero muri Niger

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) wanze gushyigikira icyemezo cy’umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS) cyo kugaba igitero ku basirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje, intumwa za AU zagaragaje ko zidashyigikiye iki cyemezo mu nama y’amasaha 10 yahuje iyi miryango yombi tariki ya 14 Kanama 2023.

Abadipolomate batandukanye n’abagize akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano, bemeje ko Niger ihagaritswe by’agateganyo mu bikorwa by’uyu muryango, gusa ngo gutera iki gihugu si wo muti.

Umudipolomate umwe yagize ati: "Mu gihe twibutsa politiki yo kutihanganira impinduka z’ubutegetsi zitubahiriza itegekonshinga, twahisemo kudashyigikira ko ingabo zijya gutera muri Niger kubera ko byatera itemba ry’amaraso kandi bigasenya byinshi kurusha ibyasenyutse."

Bivugwa ko mu gihe AU itabyemera, ECOWAS izagorwa no kohereza ingabo z’ibihugu biyigize muri Niger. Ni mu gihe na yo ariko ivuga ko kuzohereza ari amahitamo ya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa