skol
fortebet

Amahanga yerekeje amaso kuri RDC ayisaba kudakora ikosa mu matora agiye kuba

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’ibindi bihugu 15 bihanangirije ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse n’abatavuga rumwe na bwo, babasaba gukora ibishoboka byose ngo amatora ateganyijwe muri iki gihugu azabe mu mahoro.

Sponsored Ad

Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho ibi bihugu byasohoye ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023.

Mu mezi atandatu ari imbere ni bwo muri Congo Kinshasa hateganyijwe amatora rusange, arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe hakibura igihe ngo aya matora abe, ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe; ku buryo hari impungenge z’uko ubushyamirane bw’impande zombi bushobora kuzavamo imvururu.

Amerika n’ibihugu bigenzi byayo mu itangazo basohoye, bihanangirije RDC bayisaba gushyira imbere demukarasi, ndetse ikagendera kure icyo ari cyo cyose cyaganisha ku kubiba urwango.

Bagize bati: "Turasaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibanze bwa demokarasi n’amahirwe angana ku bakandida bose."

"Turamagana ingamba zo gucamo ibice abaturage hashingiwe ku moko, ururimi, akarere cyangwa inkomoko, kandi turahamagarira abafatanyabikorwa guteza imbere ukwishyira hamwe, aho gucamo abantu ibice, kandi turamagana ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango."

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada, Espagne, u Bufaransa, u Bugeleki, u Butaliyani, u Buyapani, Nirvège, u Buholandi, Portugal, u Bwongereza, Suède, u Busuwisi, Repubulika ya Tchèque ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni byo byihanangirije Congo.

Ibi bihugu kandi byayisabye ko amatora izakora yazarangwa no guhatana, akaba mu mutuzo, ikindi akaba mu mucyo nk’uko biteganywa n’itegekonshinga ryayo.

Ibi bihugu by’umwihariko byasabye Komisiyo y’amatora (CENI) "gukorera mu mucyo", mu rwego rwo gushimangira icyizere cy’abaturage ba congo.

Iyi CENI yasabwe gukorera mu mucyo mu gihe mu matora yabaye mu myaka ine ishize yashinjwe kugira uruhare mu bujura bw’amajwi bwasize Perezida Tshisekedi atsinze amatora mu buryo budasobanutse.

Amerika na bagenzi bayo kandi bamaganye ingufu z’umurengera inzego z’umutekano ziheruka gukoresha ubwo zatatanyaga abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambyaga, basaba ko hakorwa iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa