skol
fortebet

Amajwi 4.463 biravugwa ko yibwe Odinga agahabwa Ruto watsinze

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Julie Soweto,Umunyamategeko wo mu itsinda ry’abanyamategeko ry’ishyaka ryitwa Azimio rya Raila Odinga, yavuze ko amajwi 4.463 yakuwe ku mukiriya we akongerwa kuya Perezida watowe William Ruto mu ntara za Bomet, Kiambu, Kakamega, Nairobi na Baringo.
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatangiye kumva ikirego cya Raila Odinga usaba ko amatora aheruka kuba muri uku kwezi aseswa.
Mu bihamya yatanze mu rukiko rw’Ikirenga ku wa gatatu, yavuze kandi ko hari uguhuzagurika kuri muri fomu ya 41 zo mu (...)

Sponsored Ad

Madamu Julie Soweto,Umunyamategeko wo mu itsinda ry’abanyamategeko ry’ishyaka ryitwa Azimio rya Raila Odinga, yavuze ko amajwi 4.463 yakuwe ku mukiriya we akongerwa kuya Perezida watowe William Ruto mu ntara za Bomet, Kiambu, Kakamega, Nairobi na Baringo.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwatangiye kumva ikirego cya Raila Odinga usaba ko amatora aheruka kuba muri uku kwezi aseswa.

Mu bihamya yatanze mu rukiko rw’Ikirenga ku wa gatatu, yavuze kandi ko hari uguhuzagurika kuri muri fomu ya 41 zo mu bwoko bwa 34A z’ahitwa kuva Bomet, Kiambu na Kakamega zahawe abakozi ndetse ziri muri raporo ya IEBC.

Yongeyeho ko ibyatangarijwe mu kigo cy’igihugu gitangarizwamo amajwi I Bomasi muri Kenya ibusanya n’andi mafishi yatanzwe.Yemeje ko fomu zimwe zahinduwe kandi zibusanya

Mbere y’uyu mugore, Umujyanama mukuru James Orengo, na we wo mu itsinda ry’amategeko rya Bwana Odinga, yavuze ko IEBC idakora neza kandi ko idashobora gukora amatora. Yavuze kandi ko impapuro zahinduwe.

Ati: "Muri rusange,mu guteranye hagaragayemo ikinyuranyo cy’amajwi arenga 140.000. Ibyo bigira ingaruka ku byavuye mu matora nk’uko byatangajwe".

Aba basabye urukiko gukuraho ibyavuye mu matora byatangajwe n’umuyobozi wa IEBC, Wafula Chebukati.

Muri uku kwezi, komisiyo y’amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we perezida watsinze amatora ya perezida ya tariki 09 Kanama, afite amajwi arenga gato 50%.

Abanyamategeko ba Odinga none kuwa kane babwiye inteko y’abacamanza barindwi b’Urukiko rw’Ikirenga ishingiro ry’ikirego cy’umukiriya wabo.

Barasaba uru rukiko gusesa intsinzi ya Ruto bavuga ko habaye imikorere mibi n’uburiganya mu byavuye mu matora.

Bavuga ko ‘system’ ya internet ya komisiyo y’amatora yashyirwagamo ibyavuye ku biro by’amatora yinjiriwe mu nyungu z’uwatangajwe ko yatsinze.

Babwiye urukiko ko ibyayavuyemo bitakwizerwa kuko habaye kwinjira muri iyo ‘system’ kw’abantu batabyemerewe kandi batazwi.

Itsinda ry’abanyamategeko ba William Ruto biteganyijwe ko nabo bahabwa umwanya muri uru rukiko aho basubiza ku bivugwa n’uruhande rwa Raila Odinga.

Abandi bantu batanu nabo baregeye uru rukiko ku byavuye mu matora, nabo biteganyijwe ko bahabwa umwanya uyu munsi bagasobanura ishingiro ry’ibyo baregeye.

Hagati aho, iruhande rw’uru rukiko barimo gusubiramo kubara ibyavuye ku biro by’itora 15 nk’uko byategetswe n’uru rukiko rw’ikirenga.

Abanyakenya benshi bakurikiranye ibiri kubera mu rukiko rw’ikirenga n’imyanzuro izaruvamo.

Biteganyijwe ko uru rukiko ruzatangaza umwanzuro warwo kuri ibi birego tariki 05 z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa