skol
fortebet

Amatora yo muri Kenya asigiye somo ki ibihugu byo mu karere?

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibihe by’amatora muri Kenya biragana ku musozo kandi byari bifite umwihariko, ni amatora yaranzwe n’ituze muri rusange.

Sponsored Ad

Ibihe by’amatora muri Kenya biragana ku musozo kandi byari bifite umwihariko, ni amatora yaranzwe n’ituze muri rusange. Bavuga kuri aya matora, abategetsi b’ahatandukanye ku isi bavuze ko demokarasi ya Kenya ari iyo gushimwa.

Nubwo Kenya ifite ibibazo byayo mu matora no muri demokarasi yayo, aya matora yagaragaje ko yaba urugero ku karere mu kubahiriza amahame y’ubutegetsi bugendera ku mategeko.

Mu myaka yashize amatora ya Kenya yaranzwe n’imvururu n’ubwicanyi ndetse impaka z’ibyayavuyemo zikarangirira mu rukiko rw’ikirenga.

Kuba kuri iyi nshuro Raila Odinga yatangaje ko yubashye ibyatangajwe n’uru rukiko – nubwo kandi avuga ko atemeranya nabyo – ibi benshi bavuze ko ari urundi rugero rwo kubaha inzego z’ubutegetsi n’amategeko.

Hejuru y’ibi, perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta nawe yavuze ko agomba kubahiriza ibyategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga agatanga ubutegetsi mu mahoro.

Richard Kagoe, umunyamakuru wa BBC wakurikiranye aya matora, avuga ko ibi byose byarushijeho “guha icyizere abaturage ba Kenya ko demokarasi yabo ibungabunzwe”.

Mu gihe abategetsi - barimo n’abo mu karere - bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwishyuka kuri William Ruto, ku mbuga nkoranyambaga abaturage b’ibi bihugu bamwe bavuga ko amatora ya Kenya akwiye gusiga isomo ku bategetsi babo.

Mu bihugu birindwi bigize umuryango wa ’East African Community’, Kenya na Tanzania ni byo biboneka nk’ibimaze kugira demokarasi ifite intambwe igezeho iyo bigeze ku matora no guhererekanya ubutegetsi.

Nubwo buri gihugu gifite amateka yihariye n’ibibazo bitandukanye n’iby’ikindi, amahame ya demokarasi, no kubahiriza amategeko, ni mpuzamahanga, birashoboka ko Kenya yabera urugero abaturanyi bayo ku ntambwe irimo kugaragaza ko imaze gutera muri ibi.
BBC

Ibitekerezo

  • BBC gatanyamiryango yo iba yivugira "Démocratie" yo mu mufuka wabo, batamitswe n’abazungu, bo mu bihugu bimwe byanabayeho nyuma y’ibyo muri Afrika. N’ibyo bavuga ntibemeranya na byo bakajya gutandukira muri za mvugo za "Démocratie-Republika" bya ba Harroy na Rukokoma.
    Ko démocratie muvuga ko ari ubutegetsi bukorera abaturage ari bo babwishyiriyeho, kuki mujya gutandukira no ku bwo abo mu bihugu bishyiriraho?
    Démocratie si ubutegetsi bujyaho uko abenegihugu batabyifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa