skol
fortebet

America yasabye abaturage bayo bajya Uganda kwitwararika

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Deparitema ya Leta muri America yasohoye itangazo riburira abaturage bayo baba cyangwa bateganya gusura Uganda.

Sponsored Ad

America ivuga ko abo baturage bagomba kwitwararika igihe bari muri Uganda kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, iterabwoba, n’itegeko ritihanganira abatinganyi.

Itangazo ryo ku wa Mbere tariki 12 Kamena, 2023 rivuga ko muri Uganda no mu karere irimo hakunze kugaragara ibikorwa by’iterabwoba.

Ibikorwa by’iterabwoba ngo byakunze kubaho mu bice byo mu burengerazuba bwa Uganda mu Ukuboza, 2022 ndetse no mu mujyi wa Kampala ngo wakunze kubamo ibikorwa by’iterabwoba mu mwaka wa 2021.

America ivuga ko nubwo ibyo bikorwa bitagambiriye abanyamahanga, uwo ari we wese yabigwamo, bityo ngo abaturage ba America bagomba kuba biteguye, bakirinda kujya mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Ikindi gikwiye ngo gutera abaturage ba America kuba maso, ni ibyaha by’urugomo birimo ubujura bwitwaje intwaro, gutera ingo z’abantu, kwibasira abantu bitewe n’imiterere ishingiye ku gitsina, ibyo ngo bikwiye gutuma abasura Uganda bitegura kuko byababaho igihe icyo ari cyo cyose.

Muri iryo tangazo America ivuga ko ibyo bikorwa bikunze kuba mu mijyi minini nka Kampala, Entebbe, no mu gace ka Karamoja, mu duce tw’Iburengerazuba no mu Majyruguru ya Uganda aho ihana imbibe n’ibindi bihugu.

America ivuga ko hamwe na hamwe Polisi ya Uganda idafite ubushobozi buhagije bwo gutabara ku gihe iyo habaye bimwe muri biriya byaha.

Amwe mu mabwiriza America yahaye abaturage bayo harimo kudasiga ibyo kunywa cyangwa ibiryo nta we ubirinze bizeye igihe bari ahantu hahurira abantu benshi, by’umwihariko mu tubari dusanzwe.

Kwitwararika igihe bakora ingendo za nijoro. Kumenya umuntu ubariiruhande.

Kutagaragaza ko batunze ibintu by’agaciro nk’amasaha ahenze, cyangwa indi mitako. Kwirinda kurwanya abantu baje kubiba bakoresheje intwaro.

Kwirinda gukingurira umuntu ukomanze ku rugi muri hoteli barimo, keretse igihe bazi uwo ari we.

Kumenya kugendera kure ahantu hakunze guhurira abakerarugendo b’abanyamahanga. Kwitwararika igihe bagiye kuri banki cyangwa gukoresha ibyuma bya banki bitanga amafaranga

America yanasabye abaturage bayo kugendana passport bafotoje, original bakazibika aho bishoboka.

Ikindi America yasabye abaturage bayo kubwira abavandimwe babo aho bagiye kujya, cyangwa bakabimenyesha inshuti zabo.

America yanasabye abaturage bayo kumenya ko muri Uganda hari itegeko rihana abatinganyi, ko bityo abagaragara muri ibyo bikorwa mu buryo butemwe bashobora guhanwa, harimo gucibwa imanza, cyangwa bakaba bagirirwa nabi n’abaturage.

Ubwo Uganda yasinyaga itegeko ryo guhana abatinganyi, America yavuze ko izafata ibihano birimo no kubuza abaturage bayo kujya muri Uganda.

Ibitekerezo

  • 𝐊𝐨 𝐰𝐚𝐠𝐢𝐫𝐚 𝐧𝐠𝐨 𝐮𝐠𝐚𝐧𝐝𝐚 𝐲𝐚𝐛𝐚𝐲𝐞 𝐮𝐛𝐮𝐫𝐮𝐬𝐢𝐲𝐚? 𝐁𝐚𝐫𝐞𝐧𝐠𝐞𝐫𝐞𝐲𝐞 𝐩𝐞! 𝐔𝐤𝐮 𝐧𝐮𝐤𝐰𝐢𝐡𝐢𝐦𝐮𝐫𝐚 𝐠𝐮𝐬𝐚 𝐤𝐮𝐛𝐞𝐫𝐚 𝐒𝐡𝐢𝐭𝐚𝐧𝐢

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa