skol
fortebet

America yasabye “u Rwanda guhagarika gufasha M23”, inabisaba RDC kuri FDLR no kureka amacakubiri

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro by’Umuvugizi wa Leta muri America byatangaje ko, Umunyabanga wa leta ya America, Antony J. Blinken yagiranye ikiganiro na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, mu byo baganiriye harimo ubwicanyi bukomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Amagambo yasubiwemo n’Umuvugizi, Matthew Miller, avuga ko Umunyabanga wa Leta ya America, Antony J. Blinken ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi, 2023 ari bwo kuri telefoni yahamagaye Perezida Félix Tshisekedi wa Congo.

Itangazo rivuga ko baganiriye ku bikorwa bibi, ndetse bibangamiye kiremwa muntu bikomeza kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Blinken ngo yagaragarije Tshisekedi ko ahangayikishijwe n’abantu bicwa, abakomeretse n’abavuye mu byabo, ndetse n’abandi bagirwaho ingaruka n’ibikorwa bibi.

Itangazo rigira riti “ America yahamagariye u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23, anagaragaza ko hakenewe ko ibihugu byose bihagarika ubufatanye na FDLR, n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

Blinken na Perezida Tshisekedi banavuganye uburyo byihutirwa ko umutwe wa M23 uva aho wafashe, ugashyira intwaro hasi bigendanye n’ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola, n’ibikubiye mu myanzuro ya Nairobi.

Umunyabanga wa Leta muri America yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imbwirwaruhame, n’imvugo zihembera amacakubiri n’urwango.

Blinken yagaragarije Tshisekedi ko abanye-Congo bakwiye kurekerwa uburenganzira bafite bwo kwigaragambya mu mahoro, bakagaragaza ibyifuzo byabo n’ibyo babona bitagenda.

Leta zunze ubumwe za America zizeje Congo ko zizatera inkunga amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa